00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwa Bwiza n’umujyanama we i Burayi rwarikoroje

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 August 2026 saa 10:40
Yasuwe :

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakazwa amashusho ya Bwiza wagiye i Burayi kwizihiza isabukuru y’amavuko ariko ingingo ikomeye igarukwaho ikaba ibishashi by’urukundo bigaragara hagati ye n’umujyanama we mu muziki.

Ku mbuga nkoranyambaga, hari abakomeje kugaragaza ko ibya Bwiza na Uhujimfura Jean Claude, usanzwe ari umujyanama we, byarenze gukorana mu muziki gusa, ahubwo ko byamaze no kwinjira mu rukundo.

Bijya gutangira, Uhujimfura yasangije abamukurikira amashusho ari kumwe na Bwiza n’inshuti zabo muri restaurant yubatswe muri Atomium i Bruxelles.

Danny Vumbi, uri mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi ndetse akaba amufata nk’umwana we, ku rukuta rwe rwa Instagram yifurije Bwiza isabukuru nziza, anamwifuriza kugirana ibihe byiza n’uwe.

Ati “Isabukuru nziza mukobwa wanjye, wowe n’uwawe mugubwe neza.”

Aya magambo ya Danny Vumbi yagiye hanze asanga benshi batangiye gukeka ko Bwiza n’umujyanama we baba bari mu rukundo, bisa n’aho ari nk’ugukongeza umuriro wari wamaze gufatwa.

Uhujimfura na we yenyegejemo imyase mu muriro, asangiza abamukurikira amashusho ye na Bwiza bari guturitsa ‘champagne’, ahamya ko ibirori by’isabukuru bamaze kubyizihiza, igitahiwe kikaba ari ugusohora indirimbo nshya.

Ati “Isabukuru yafatiyeho, igitahiwe ni indirimbo nshya!”

Nubwo Bwiza na Uhujimfura nta n’umwe uravuga ku bivugwa ko bakundana, ku mbuga nkoranyambaga abakunzi b’umuziki n’abakurikiranira hafi amakuru y’imyidagaduro batangiye gukeka ko bitakiri ugukorana gusa.

Hari n’abari guhuza ibihe aba bombi barimo i Burayi no kuba Uhujimfura yaba aherutse gutangaza ko afite umukunzi ndetse yitegura kurushinga, icyakora ntiyagaragaza uwo ateganya kurushinga na we. Ibi byatumye hari n’abatangiye gutekereza ko yaba ari Bwiza.

Ku rundi ruhande uyu muhanzi ari mu myiteguro y’ibitaramo bizenguruka Isi mu rwego rwo kumenyekanisha album ye nshya bise ’Home’.

Amashusho ya Bwiza n'umujyanama we i Burayi akomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga
Bwiza ari mu Bubiligi aho yizihirije isabukuru ye y'amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages