00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nabaye Padiri mfite imyaka 14 - Padiri André Kibanguka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 August 2026 saa 04:16
Yasuwe :

Padiri André Kibanguka wizihije isabukuru y’imyaka 50 ahawe ubusaseridoti yatangaje ko yiyemeke kuzaba padiri mu ijoro yajyanywemo na se bagiye kwicwa ariko we bikarangira ababariwe.

Yabigarutseho mu buhamya yahaye abitabiriye ibirori byo kwizihiza yubile y’imyaka 50 amaze ahawe ubusaseridoti.

Yavuze ko yaganiriye n’Imana mu ijoro bemeranya ko azaba umusaseridoti.

Ati “Nabaye Padiri mfite imyaka 14 mu ijoro ryo ku wa 24 Ukuboza 1963, ubwo bari batwaye data najye, njyewe barandekura we baramujyana , ni ubwo namuherutse, ngarutse nijoro ndara mvugana n’Imana. Numvise koko ibyo dusoma muri Bibiliya, abahanuzi bavuganaga n’Imana kandi akenshi nijoro. Ni bwo rero twujuje umugambi n’Imana yanjye, ndayibwira nti ubwo ntapfuye nzaba padiri. Imana ntiyansubije muri iryo joro, ahubwo yansubije muri iyi myaka yose 50 kandi iracyakomeza.”

Padiri Kibanguka yavuze ko we atigeze akora ikizamini cyo kwiga seminari nk’uko abandi babigenza.

Ati “Nize mu mwaka wa karindwi i Rulindo nyoborwa na Padiri Ndekezi Sylvestre. Nari umwana ukubagana cyane. Yanyirukanye nka gatatu ariko ambabarira, umwaka urangiye arambwira ngo ndashaka ko ujya mu iseminari nto ya Kabgayi.”

Mu mwaka wa gatandatu biga Ikilatini bari 120 biga mu iseminari ariko nyuma y’imyaka 13 ni we wenyine wabaye padiri.

Mu Nyakibanda bigana na Mgr Mbonyintege Smaragde na bo barangije ari 24, ariko na bwo we na Smaragde ni bo babaye abapadiri bonyine.

Uyu mupadiri wabaye muri paruwasi zitandukanye muri Arikidiyosezi ya Kigali harimo Rulindo, nyuma ajya kwiga i Roma, aba mu ishuri ryisumbuye rya St André no muri Paroisse Cathedrale St Michel inshuro ebyiri.

Padiri André Kibanguka yavuze ko yabaye padiri afite imyaka 14

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages