Pitt w’imyaka 62 yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Esquire, mu gihe amaze imyaka myinshi mu bibazo byo mu muryango no mu manza zitandukanye ahanganyemo na Jolie, batandukanye mu 2016.
Uyu mukinnyi wegukanye igihembo cya Oscar, yavuze ko ubusanzwe atari umuntu wakunze kugira ibitekerezo byo kwiyahura, ndetse yifata nk’umuntu uhora yizera ko ibintu bizagenda neza.
Brad Pitt na Angelina Jolie, bari barahawe izina rya “Brangelina” mu gihe urukundo rwabo rwari rugeze aharyoshye, basabye gatanya muri Nzeri 2016 nyuma y’imyaka ibiri bashyingiranywe. Batangiye gufatwa nk’abatandukanye byemewe n’amategeko mu 2019, ariko gatanya yabo iza kurangira burundu mu Ukuboza 2024.
Kuva batandukana, aba bombi bagiye bahurira mu manza zirimo urwerekeye Château Miraval, uruganda rukora divayi mu Bufaransa bari basangiye.
Muri izo manza, Jolie yashinje Pitt kuba yaramukoreye ihohoterwa. Mu nyandiko yatanze mu rukiko mu Ukwakira 2022, yavuze ko Pitt yamukubise we n’abana babo babiri ubwo bari mu ndege yihariye yavaga mu Bufaransa yerekeza i Los Angeles mu 2016.
Pitt yahakanye ibyo birego. Nyuma yo gusuzuma ibyabaye, FBI ntiyakomeje iperereza cyangwa ngo imurege.
Ibibazo by’abo bombi byanagize ingaruka ku mubano wa Pitt n’abana be. Pitt na Jolie bafitanye abana batandatu, Maddox, Pax, Zahara, Shiloh, Vivienne na Knox. Mu myaka ibiri ishize, bamwe muri bo bagiye bareka gukoresha izina rya Pitt cyangwa basaba inkiko ko rikurwa mu mazina yabo.
Nubwo Pitt yanze kujya mu mizi y’ibibazo byo mu muryango we, yabwiye Esquire ko “ibibazo byo mu muryango” byagize uruhare mu gutuma ubuzima bwe bwo mu mutwe bugenda burushaho kuzamba.
Pitt yavuze ko hari igihe gito cyane yumvaga nta nzira yo kuva mu bubabare yari arimo abona.
Ati “Sinigeze ngira ibitekerezo byo kwiyahura uretse mu gihe kimwe gito. Muri icyo gihe, numvaga nta nzira yo kubivamo.”
Yavuze ko icyo gihe yumvise uburyo umuntu ushaka kwiyahura ashobora kuba agamije gusa guhunga ububabare bukomeye, ariko avuga ko ubushake bwo gukomeza kubaho bwamukomeje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!