Ibi ni ibyatangajwe ku wa 11 Kanama 2026 mu gikorwa cyo guteguza umuhango wo Kwita Izina uzaba ku wa 4 Nzeri 2026, mu Kinigi hafi ya Pariki y’igihugu y’Ibirunga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima (Rwanda Nature Foundation - RNF), Mutangana Eugène, yagaragaje ko urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rugenda rutera imbere umunsi ku wundi kandi rudasiga n’Abanyarwanda bakora ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu.
Ati “Turishimira ukuntu ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu bukomeje kwiyongera. Mu 2025, umubare w’Abanyarwanda basuye pariki zo mu gihugu wiyongereyeho 8,1%, kuko bageze ku barenga ibihumbi 59. Ibi bigaragaza ko Abanyarwanda barushaho guha agaciro umurage w’igihugu, kandi bikadutera imbaraga mu gukomeza kongera umubare w’abasura ahantu nyaburanga h’igihugu.”
Yakomeje agaragaza ko ibi ari umusaruro wavuye mu mbaraga igihugu cyashyize mu guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu binyuze muri gahunda nyinshi zirimo na Tembera u Rwanda.
Mutangana agaragaza ko n’ubwo iyo gahunda ya Tembera u Rwanda ubu itari gukorwa hari izindi nka yo ziri gutegurwa.
Ati “Gahunda ya Tembera u Rwanda kugeza ubu ntabwo iri gukora ariko ntabwo bivuze ko RDB yirengagije ibyo guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu, hari izindi gahunda tuzabagezaho vuba. Ni gahunda zigamije guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu twagereranya na Tembera u Rwanda.”
Tembera u Rwanda ni gahunda yatangiye mu Ukwakira 2016, yari igamije gushishikariza Abanyarwanda kurushaho kumenya no gusura ibyiza by’igihugu. Ni gahunda yahaga amahirwe abantu batandukanye bagatembera igihugu berekwa ibyiza igihugu gifite ndetse n’ahantu nyaburanga gifite.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ishami ry’Ubukerarugendo muri PSF, Hakiza Jackson, yagaragaje ko ubukerarugendo bwiyongera imbere mu gihugu nk’abikorera bakwiye kubibona nk’amahirwe yo kubyaza umusaruro.
Ati “Mu 2025 ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu bwakozwe n’abantu barenga ibihumbi 59, mu byukuri ni umubare munini kandi byose byavuye muri gahunda nka Tembera u Rwanda. Nk’abikorera natwe tubonamo amahirwe y’ishoramari ndetse turi gukorana na RDB kugira ngo iyo gahunda igaruke Abanyarwanda bakomeze gukangurirwa gusura igihugu cyabo.”
“Iyo tuvuga ngo imibare y’abanyamahanga basura u Rwanda igenda izamuka biba bikwiye no kujyana n’imibare y’abaturage b’imbere mu gihugu. Uruhare rw’itangazamakuru rurakenewe ariko n’uruhare rwacu nk’abikorera kugira ngo dukomeze guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda rurakenewe.”
Mu 2025 u Rwanda rwasuwe n’abarenga miliyoni 1.49 binjirije u Rwanda arenga miliyoni 685$.
Muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), u Rwanda rwiyemeje gukuba kabiri inyungu ziva mu bukerarugendo zikagera kuri miliyari 1,1$ bitarenze mu 2029.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!