00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Back stage, The Voice Africa, Vie VIP n’Igikombe cy’Isi: Impeshyi yashyushye muri Canal+ Rwanda

Mu kwinjira mu mpeshyi ya 2026, ubuyobozi bwa Canal+ bwaganiriye n’abanyamakuru bubereka gahunda nshya bufite muri iyi minsi zirimo kwerekana filime ‘Back Stage’, ‘The Voice Africa’, ‘Vie VIP’ n’ibindi birimo imikino y’Igikombe cy’Isi.

Ku ikubitiro abakiliya ba Canal+ Rwanda, cyane cyane abakunzi ba Basketball bakomeje kuryoherwa n’imikino ya nyuma ya NBA yatangiye ku wa 3 Kamena 2026.

Abakunzi ba sinema bagiye gutangira kuryoherwa na filime y’uruhererekane ‘Amour Parfait’ itangira kugaragara kuri uyu wa 5 Kamena 2026, ikazajya itambuka kuri Novelas TV, naho ‘Back Stage’ ijye itambuka kuri Zacu TV kuva ku wa 8 Kamena 2026.

Kuva ku wa 8 Kamena 2026 irushanwa ry’abanyempano ‘The Voice Africa’ ryanitabiriwe n’abahanzi b’Abanyarwanda batatu barimo Boukuru, Bel na Sabrina rizatangira kwerekanwa.

Mu zindi gahunda zo kwitega harimo irushanwa rya Wembledon rizatangira ku wa 28 Kamena 2026 mu gihe abafatabuguzi ba Canal+ bazabasha gukurikira imikino y’Igikombe cy’Isi binyuze ku miyoboro ya DSTV English Plus.

Ku rundi ruhande, abafatabuguzi bashya ba Canal+ ndetse n’abasanzwe bahawe amahirwe kuva ku wa 1 Kamena 2026 kugeza ku wa 19 Nyakanga 2026.

Umufatabuguzi mushya agiye kujya agura ibikoresho bya Canal+ ku 5000Frw, akishyura andi 5000Frw ya ‘Installation’, akagura ifatabuguzi iryo ari ryo ryose guhera ku ry’ibihumbi 10 Frw, ahita ahabwa amashene yose yose arimo na DSTV English Plus.

Ku bafatabuguzi basanzwe, uzabasha kugura ifatabuguzi asanzwe agura, azahabwa amashene yose ya Canal+ arimo na DSTV English Plus.

Abakiliya ba Canal+ kandi bakomeje kugura ifatabuguzi bakomeje kwiyongerera amahirwe yo kwegukana ibihembo bitandukanye, aho igihembo nyamukuru kizahabwa umunyamahirwe ari miliyoni 1Frw mu mpera za Kamena 2026.

Ni mu gihe buri cyumweru, umunyamahirwe umwe azajya atsindira ibihumbi 100 Frw, naho hakaba abandi bazajya batsindira ibihembo bitandukanye.

Sophie Tchatchoua, Umuyobozi Mukuru wa Canal+ Rwanda ubwo yaganirizaga abitabiriye ikiganiro kuri gahunda nshya za Canal+
Assoumpta Mukeshimana ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Canal+ Rwanda yijeje ko impeshyi izaba ishyushye ku bakiliya babo
Mukeshimana yabwiye abanyamakuru ko muri iyi minsi bagiye gutangira kwerekana ikiganiro Vie VIP cya Moctar na France Mpundu
Cana+ Rwanda igiye gutangira kwerekana 'The Voice Africa'
Nyuma y'ikiganiro n'abanyamakuru, bafashe ifoto y'urwibutso

Special pages