Iyi ndege yari yahagurutse ku wa Mbere tariki 10 Kanama 2026, mu gitondo, ariko abapilote baza gutangaza ko hari ikibazo cyavutse kuri moteri nyuma y’uko igonganye n’inyoni.
Nyuma yo gusubira ku kibuga cy’indege cya Myrtle Beach, American Airlines yatangaje ko indege yaje kugwa neza, ihita ikurwa mu ngendo kugira ngo igenzurwe n’abatekinisiye bayo.
Iti “Indege yaguye neza kandi yahise ikurwa mu ngendo kugira ngo igenzurwe n’itsinda ryacu rishinzwe kuyisana.”
Ubuyobozi bw’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Myrtle Beach bwatangaje ko nta muntu wakomeretse. Indege yabashije kugenda ubwayo kugeza aho iparika, abagenzi bayivamo mu buryo busanzwe.
Amajwi y’ibiganiro hagati y’umupilote n’abashinzwe kuyobora indege mu kirere, yumvikanyemo umupilote asaba gusubira ku kibuga cy’indege byihutirwa.
Amakuru agaragaza ko indege yagonganye n’inyoni ubwo yari iri mu nzira yo guhaguruka. Nyuma y’uko ihagurutse, abagenzuzi b’umuhanda w’indege basanze ahantu yari yanyuze hari ibisigazwa byinshi by’inyoni n’ubwoya.
Undi mupilote wari hafi yabwiye abagenzura indege mu kirere ko yabonye umwotsi usohoka muri moteri y’ibumoso y’iyo ndege ya American Airlines nyuma yo kugonga itsinda ry’inyoni.
Nyuma y’uko indege iguye, igenzura ryakozwe ntiryagaragaje umuriro cyangwa ibindi bintu byari biri gusohoka muri moteri.
American Airlines yavuze ko yari iri gukora ibishoboka byose kugira ngo abagenzi 172 bari muri iyo ndege bagezwe i Charlotte vuba bishoboka, nyuma y’uko urugendo rwabo ruhagaritswe.
Kugongana kw’indege n’inyoni ni ikibazo gikunze kugaragara mu ngendo zo mu kirere. Raporo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizwe ahagaragara muri uku kwezi yagaragaje ko mu 2024 indege za gisivili zagonganye n’inyoni inshuro 20.876 muri icyo gihugu.
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’indege, Federal Aviation Administration (FAA), cyatangaje ko kigiye gukora iperereza kuri iki kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!