00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran ishaka gukomeza intambara kugeza Trump avuye ku butegetsi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 August 2026 saa 05:27
Yasuwe :

Umujyanama mukuru w’Umugaba w’Ingabo zidasanzwe za Iran (IRGC), Mohammad Reza Naqdi, yatangaje ko Iran ishobora gukomeza intambara na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugeza Perezida Donald Trump avuye ku butegetsi.

Mu kiganiro yagiranye na PBS, Naqdi yavuze ko intego ya Iran ari ukugera ku rwego Amerika itinya kuyitera, ku buryo n’undi wese watekereza gutera Tehran yamenya ingaruka zikomeye byamugiraho.

Yagize ati “Tugomba gukomeza gukumira kugira ngo umwanzi atazagerageza kongera kudutera, tukabaho dutekanye. Bumwe muri ubwo buryo ni ugukomeza iyi ntambara kugeza mu yindi manda ya Perezida, bikumvikana ko undi wese uzatera Iran, azamenya ko bifite ikiguzi.”

Naqdi wabaye Umuyobozi Wungirije ushinzwe guhuza ibikorwa bya IRGC hagati ya 2019 na 2025, yabajijwe niba Iran ari yo iri kwitwara neza muri iyi ntambara, avuga ko biyumvamo intsinzi.

Yashinje Amerika kurwana “intambara idafite umurongo” kuko ngo intego zayo zikomeza guhinduka buri minsi mike, rimwe zikaba gufata Ikirwa cya Kharg cyangwa kongera gufungura Umuhora wa Hormuz.

Naqdi yavuze ko uko intambara irushaho kumara igihe ari ko Iran igira ubunararibonye bwo guhangana n’ingabo za Amerika.

Ati “Muri aya mezi atanu, twize uburyo bwo kurwana na Amerika. Twabonye kandi ko ingabo za Amerika zifite intege nke kurusha uko twazitekerezaga.”

Ku bijyanye n’ibitero ku mato anyura mu Muhora wa Hormuz, yavuze ko amato anyura ahantu Iran itagenzura ashobora gukekwaho gutwara ibikoresho by’ingabo zihanganye na yo.

Naqdi yanavuze ko Iran ikora misile nyinshi kurusha izo ikoresha buri munsi, yongeraho ko n’iyo zashira, igifite ubushobozi bwo kubangamira inyungu za Amerika hirya no hino ku Isi.

IRGC ibona ko gukomeza intambara kugeza manda ya Perezida Trump irangiye byaba ari intsinzi ikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages