Mu kiganiro yagiranye na PBS, Naqdi yavuze ko intego ya Iran ari ukugera ku rwego Amerika itinya kuyitera, ku buryo n’undi wese watekereza gutera Tehran yamenya ingaruka zikomeye byamugiraho.
Yagize ati “Tugomba gukomeza gukumira kugira ngo umwanzi atazagerageza kongera kudutera, tukabaho dutekanye. Bumwe muri ubwo buryo ni ugukomeza iyi ntambara kugeza mu yindi manda ya Perezida, bikumvikana ko undi wese uzatera Iran, azamenya ko bifite ikiguzi.”
Naqdi wabaye Umuyobozi Wungirije ushinzwe guhuza ibikorwa bya IRGC hagati ya 2019 na 2025, yabajijwe niba Iran ari yo iri kwitwara neza muri iyi ntambara, avuga ko biyumvamo intsinzi.
Yashinje Amerika kurwana “intambara idafite umurongo” kuko ngo intego zayo zikomeza guhinduka buri minsi mike, rimwe zikaba gufata Ikirwa cya Kharg cyangwa kongera gufungura Umuhora wa Hormuz.
Naqdi yavuze ko uko intambara irushaho kumara igihe ari ko Iran igira ubunararibonye bwo guhangana n’ingabo za Amerika.
Ati “Muri aya mezi atanu, twize uburyo bwo kurwana na Amerika. Twabonye kandi ko ingabo za Amerika zifite intege nke kurusha uko twazitekerezaga.”
Ku bijyanye n’ibitero ku mato anyura mu Muhora wa Hormuz, yavuze ko amato anyura ahantu Iran itagenzura ashobora gukekwaho gutwara ibikoresho by’ingabo zihanganye na yo.
Naqdi yanavuze ko Iran ikora misile nyinshi kurusha izo ikoresha buri munsi, yongeraho ko n’iyo zashira, igifite ubushobozi bwo kubangamira inyungu za Amerika hirya no hino ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!