Muri uyu muhango yari aherekejwe n’ibyamamare bitandukanye, birimo Bruce Melodie, Rocky Kimomo, Chriss Eazy n’abandi.
Uyu muhango watangiye ahagana Saa Kumi z’umugoroba, ubwo uyu munyamakuru n’umugore we bahageraga bari kumwe n’itsinda ry’abasore b’ibigango, babuzaga buri wese wageragezaga gufata amafoto cyangwa amashusho.
Umwe mu baganiriye na IGIHE wari uri ku Murenge wa Gishari ubwo Murindahabi yahageraga, yavuze ko yagezeyo aherekejwe n’imodoka nyinshi zari zitwaye abantu benshi bazwi mu myidagaduro nyarwanda, barimo Bruce Melodie, Chriss Eazy, Rocky Kimomo, Junior Rumaga n’abandi.
Yagize ati “Murindahabi yari yambaye ikote ry’umukara n’ishati y’umweru. Umugore we yari yambaye ikanzu y’umweru n’inkweto z’umweru. Baje baherekejwe n’abantu benshi, bagera kuri 80, kuko hanze hari imodoka zigera kuri 20. Mu byamamare nabonye harimo Bruce Melodie na Rocky Kimomo, bahise bicara ku ntebe z’imbere, Junior Rumaga, Chriss Eazy n’abandi benshi ntibuka.”
Uyu watanze amakuru yavuze ko hari kandi abasore b’ibigango bagenzuraga ko nta muntu ufata amafoto cyangwa amashusho.
Yavuze ko uwabigeragezaga bamubuzaga, ndetse rimwe na rimwe bakamwuka inabi ku buryo byashoboraga no guteza amakimbirane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!