00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Covid 19 yatumye Dufatanye ashinga inzu y’ubugeni

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 11 August 2026 saa 11:54
Yasuwe :

Karitasi Dufatanye ukora umwuga wo kuboha no gukora ibindi bikoresho bikorerwa mu Rwanda yagaragaje ko mbere yari asanzwe ari umwarimu mu mashuri abanza ariko Covid-19 ije isaga asigaye akora umwuga wo kuboha ndetse ubu afasha abagore bagera kuri 30 kubona imirimo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dufatanye yasobanuye ko yize amashuri yose kugeza muri kaminuza aho yize ubwarimu ndetse akabukora aho yigishaga mu mashuri abanza Icyongereza.

Mu 2019 ubwo imirimo myinshi yahagararaga kubera Covid-19 na we ari mubasezerewe ku mirimo yabo. Asobanura ko icyo gihe ari bwo yatangiye gushakisha ikintu yakora kugira ngo akomeze kubaho.

Ati “Natangiye nkora agapfukamunywa mbirebye kuri internet uko gakorwa ndagakora n’intoki zanjye ndakarangiza. Kubw’amahirwe mbona umuntu nkorera udupfukamunywa 1000 kamwe ambarira 200 Frw. Amafaranga nakuyemo icyo gihe ni yo natangiye gushakamo ikindi kintu nakora.”

Dufatanye yagaragaje ko icyo gihe ari bwo yatangiye kuboha kuko yari abizi n’abavandimwe be batangira babohera mu rugo bakabishyira abantu.

Mu 2021 ni bwo yatangiye iduka rye ryitwa Izuba ariko atangira acururiza mu nzu y’abandi bantu bakoraga ubugeni.

Agaragaza ko mu 2026 ari bwo yahuye na Numida Technologies ikamuguriza amafaranga akabasha kujya gukorera ahantu he.

Ati “Numida twahuye bansanze aho nakoreraga baranganiriza ndavuga nti ibi bintu reka mbigerageze. Narabigerageje bampa amafaranga nyishyura neza, bampa andi mbasha kuza gukorera hano, ndetse nongera n’ubucuruzi bwanjye.”

Agaragaza ko kugeza ubu afite abakozi batatu bahoraho ndetse n’abandi 30 b’abanyabiraka b’igihe afite imirimo myinshi, kandi bose ari abagore.

Ati “Mu myaka itanu iri imbere mba numva nibura nzaba mfite ubushobozi bwo guha akazi abagore 300 kandi nkaba mbasha kohereza ibicuruzwa byanjye mu mahanga.”

Umukozi muri Numida Technologies, Hakizimana Cyprien, yagaragaje ko muri Numida bafasha abantu bose kandi b’ingeri zose kugira ngo bagure ubucuruzi bwabo.

Ati “Muri Numida duha inguzanyo abantu bose baba abagabo, abagore, n’urubyiruko bose bafite ubucuruzi guhera ku buto n’ubuciriritse kugeza ku bacuruzi bagitangira kuba banini bose bashaka gukomeza kwagura ubucuruzi bwabo”

Numida Technologies ni ikigo cyatangiye gukora mu 2016 gikorera muri Uganda mu 2023 kijya no muri Kenya mu 2026 gitangira gukorera mu Rwanda.

Iki kigo gitanga inguzanyo guhera ku bihumbi 100 Frw kugeza kuri miliyoni 12 Frw bitewe n’ubucuruzi ukora n’aho bugeze, icyakora ku muntu watse inguzanyo bwa mbere ashobora guhabwa kugeza kuri miliyoni 2 Frw.

Inzu y'ubugeni ya Izuba irimo ibikoresho bitandukanye byakorewe mu Rwanda
Karitasi Dufatanye akora ibikoresho bitandukanye byakorewe mu Rwanda
Dufatanye yagaragaje ko iyo afite abakiliya benshi ashobora guha imirimo abagore 30
Covid 19 yatumye Dufatanye Karitasi ashinga inzu y'ubugeni yise Izuba
Dufatanye yagaragaje ko abonye ikindi gishoro yakongera imyenda akora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages