00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndahimana wabaye Burugumesitiri yasabye gufungurwa atararangiza igihano

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 August 2026 saa 09:32
Yasuwe :

Grégoire Ndahimana wabaye Burugumesitiri wa Komini Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye, yasabye Urwego Mpuzamahanga rushinzwe imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha, IRMCT, kumurekura atarangiza igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Ubusabe bwe bwashyikirijwe Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, ku wa 11 Kanama 2026.

Ndahimana yavutse mu 1952. Muri Kamena 1993 yatorewe kuba Burugumesitiri wa Komini Kivumu, atangira izo nshingano mu Ukwakira 1993 kugeza avuye mu Rwanda muri Nyakanga 1994.

Yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 11 Kanama 2009, aza gushyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ku wa 20 Nzeri 2009.

Ku wa 30 Ukuboza 2011, Urugereko rwa Mbere rwa ICTR rwamuhamije icyaha cya Jenoside no gutsemba abantu nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 15.

Mu bujurire bwo ku wa 16 Ukuboza 2013, yakatiwe igifungo cy’imyaka 25. Urukiko rwahamije Ndahimana kudahana abapolisi bo ku rwego rwa komini bagize uruhare mu gitero cyagabwe ku Batutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Nyange tariki ya 15 Mata 1994 kandi yarahayoboraga.

Ndahimana kandi yahamijwe kwemera bucece ko Kiliziya ya Nyange isenywa tariki ya 16 Mata 1994, hakoreshejwe imashini ikora imihanda, hapfa Abatutsi 2000 bari bahungiyemo.

Kuva ku wa 28 Gashyantare 2018, Ndahimana afungiwe muri Gereza ya Akpro-Missérété muri Bénin.

Ndahimana avuga ko yujuje ibisabwa kugira ngo ubusabe bwe bwo kurekurwa atararangiza igihano busuzumwe kuko amaze imyaka 17 afunzwe. Avuga ko ku wa 11 Mata 2026 ari bwo yujuje bibiri bya gatatu by’igifungo yakatiwe.

Yongeraho ko amategeko ya Bénin na yo yemerera umuntu ufungiwe muri icyo gihugu gusaba kurekurwa mbere y’igihe agejeje igihano hagati.

Ndahimana avuga ko mu myaka 17 amaze afunzwe atigeze ahabwa igihano, aregwa cyangwa ngo akorweho raporo mbi. Yasabye IRMCT gushaka amakuru kuri iyo myitwarire haba mu gihe yari afungiye i Arusha ndetse no muri Bénin.

Yavuze ko ari mu zabukuru kandi ko afite ibibazo by’ubuzima byatuma arekurwa ku mpamvu z’ubumuntu, agaragaza ko aramutse afunguwe, umuryango we ari wo wamwitaho.

Indi mpamvu yatanze ni impungenge z’uko ashobora koherezwa gukomereza igihano mu Rwanda kandi atabishaka. Abifata nk’impamvu yihariye ikwiye kongerwa ku zindi ashingiraho asaba kurekurwa.

Ndahimana yahamijwe uruhare ruziguye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi 2000 bari bahungiye muri Kiliziya ya Nyange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages