00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Colombia: Yatabawe amaze amasaha 36 munsi y’inkuta z’inzu zasenywe n’umutingito

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 August 2026 saa 03:29
Yasuwe :

Umugore w’imyaka 32 witwa Daniela Largo yatabawe ari muzima nyuma yo kumara amasaha 36 munsi y’ibisigazwa by’inzu yasenywe n’umutingito wari ufite ubukana bwa 7,4 wibasiye uburengerazuba bwa Colombia.

Largo yakuwe munsi y’inzu yasenyutse mu Mujyi wa Pereira, nyuma y’igikorwa cyo kumushakisha no kumutabara cyamaze amasaha 10.

Abashinzwe ubutabazi bamugezeho banyuze mu mwobo bacukuye munsi y’ibisate bine binini bya beto byari byamugwiriye.

Imibare y’inzego za Leta igaragaza ko nibura abantu 188 bamaze guhitanwa n’uwo mutingito, mu gihe abandi babarirwa mu magana baburiwe irengero.

Mu Mujyi wa Pereira uherereye mu gace ka Colombia kazwi cyane mu buhinzi bwa kawa, abantu 79 ni bo bamaze kwemezwa ko bapfuye. Ni uwa kabiri mu kugira umubare munini w’abahitanwe n’umutingito nyuma ya Cali, aho hamaze gupfa 95.

Nyina wa Largo yabwiye AFP ko umwe mu baturage ari we wabanje kumva ijwi ry’umukobwa we atabaza ari munsi y’ibisigazwa by’inzu.

Abatabazi bageze aho yari ari bifashishije akuma gafata amashusho kugira ngo bamenye neza aho aherereye. Kumugeraho ariko byari bigoye kuko hari ibisate bine binini bya beto byari byamurinze.

Abashinzwe kuzimya inkongi bo muri Pereira bafatanyije na bagenzi babo baturutse mu Murwa Mukuru Bogotá ndetse n’itsinda rya Polisi y’Igihugu rishinzwe ubutabazi mu gihe cy’ibiza, bacukura imyobo ibiri kugira ngo bamugereho.

Mu mwobo umwe wacukuwe uturutse hejuru, abatabazi babashije kumugezaho umwuka wo guhumeka. Undi mwobo wacukuwe uturutse hasi ni wo wabafashije kumukuramo ari muzima.

Perezida wa Colombia, Abelardo de la Espriella, yagaragaje ibyishimo nyuma y’itabarwa rya Largo, avuga ko ari “amakuru atanga icyizere.”

Nyina wa Largo yavuze ko umwana we w’umuhungu w’imyaka 12 yari amutegereje mu rugo.

Muri Pereira, nibura inyubako 92 zarasenyutse. Abantu 15 bizwi ko bakiri munsi y’ibisigazwa byazo, mu gihe abandi 37 baburiwe irengero.

Mu Mujyi wa Cali, uwa gatatu utuwe cyane muri Colombia, abantu barenga 200 bari bakiri munsi y’inyubako zasenyutse kugeza ku wa Kabiri.

Uwo mutingito ufite ubukana bwa 7,4 wibasiye Colombia ku wa Mbere saa 07:34 ku isaha yaho. Wahereye hafi y’Umudugudu wa San José del Palmar mu Ntara ya Chocó, ariko wumvikanye mu gice kinini cy’igihugu.

Ibikoresho bipima imitingito byari hafi y’aho watangiriye byagaragaje ko kunyeganyega kw’ubutaka kwamaze hagati y’amasegonda 90 n’iminota ibiri. Kuva icyo gihe, hamaze kubaho indi mitingito mito irenga 100 yakurikiye uwa mbere.

Uyu mugabo yatabawe amaze amasaha 36 munsi y’inkuta z’inzu zasenywe n’umutingito

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages