Ibi byagaragajwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu.
Yagaragaje ko ubu ubushakashatsi bwakozwe ku gihingwa cy’imyumbati cyibasirwa n’indwara ya Kabore, ibigori bikunze kwibasirwa na Nkongwa, hamwe n’ibirayi byibasirwa na Cyumya.
Muri ubu bushakashatsi bamaze kuvumbura amoko y’ibirayi yihanganira cyumya ku buryo kubitera imiti iyirwanya biba bidakenewe 100%.
Ati “Ubu ayo moko tumaze kuyabona, abashakashatsi batangiye amagerageza mu mirima y’abaturage.”
Ku ndwara ya Kabore na ho ubushakashatsi bumaze kugaragaza amoko y’imyumbati ayihanganira, icyakora, Dr. Ndabamenye yavuze ko ayo moko yavumbuwe atandukanye gato n’amoko y’ibihingwa byahinduriwe uturemangingo azwi nka ‘GMOs’ (Genetically Modified Organisms).
Yasobanuye ko GMOs ari ibihingwa byahinduriwe imiterere y’uturemangingo (genetics), mu gihe ayo moko yavumbuwe mu Rwanda ari ukunganira imiterere asanzwe afite hakagira ibyongerwamo.
Ku bigori na ho ubushakashatsi bugeze kure aho hari amoko ari hafi kuboneka yihanganira nkongwa.
Icyakora, aya moko amaze kuvumburwa ntataragera ku rwego rwo guhabwa abahinzi, aracyageragezwa kugira ngo azabageraho atanga umusaruro ukenewe.
Ubu bushakashatsi kandi MINAGRI iri kubufatanyamo n’ibindi bigo mpuzamahanga bifite ikoranabuhanga rigezweho kandi bikora ku rwego rw’Isi.
Dr Ndabamenye ati “Turi gukorana n’ibigo mpuzamahanga bikomeye mu ikoranabuhanga ry’ibinyabuzima ku rwego rw’Isi kandi bifite aho bigeze. Ni ukugira ngo ubwo ayo moko twavumbuye azabe yemewe ku rwego rw’Isi kandi nta cyo yangiza ku buzima bw’abantu no ku bidukikije muri rusange.”
Muri Gashyantare 2024, ni bwo itegeko rigena ibyerekeye ibihingwa byahinduriwe uturemangingo (GMOs) mu Rwanda ryatangajwe mu Igazeti ya Leta kugira ngo rizajye rishingirwaho mu kugena imikoreshereze yose ijyanye n’ibi bihingwa mu buryo bwizewe.
Muri Gicurasi uyu mwaka kandi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko bitarenze mu mwaka wa 2027 u Rwanda ruzaba rufite ikigo cy’icyitegererezo kizaba ari n’icya mbere mu Karere, kizafasha mu gutegura imbuto z’ibihingwa byongerewe ubushobozi.
Ni ikigo kizajya gikorerwamo ubushakashatsi ku nsina, ibirayi n’imyumbati, hashakwa izifite ubushobozi bwo guhangana n’indwara, kandi uwo murimo nubwo ubushakashatsi bwabaga ari ubw’inzego zo mu Rwanda, wakorerwaga mu mahanga kugeza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!