00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Etoile de l’Est idafite umutoza, iteganya kugura abakinnyi 15

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 1 July 2026 saa 05:26
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Etoile de l’Est bwavuze ko buri gushaka umutoza n’abakinnyi bashya bari hagati ya 10 na 15, bwizeza abafana ko buri gukora ibishoboka byose ngo bwubake ikipe izabahesha ishema mu Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Ikipe ya Etoile de l’Est yo mu Karere ka Ngoma ni yo iherutse gusimbura Unity SC mu makipe yazamutse mu Cyiciro cya Mbere cya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, gusa kuva yazamuka ntirumvikana ku isoko ry’abakinnyi.

Iyi kipe ahubwo yumvikanye mu matwi ya benshi ubwo abakinnyi bari inkingi za mwamba zayo babaga bari kugurwa n’andi makipe nka Muhoza Daniel werekeje muri Rayon Sports, Munyemana Alexandre wagiye muri AS Kigali na Faradji Iddy wasinyiye Gorilla FC.

Perezida wa Etoile de l’’Est, Muhizi Vedaste, yabwiye IGIHE ko nubwo ibyo bari gukora bitari byagaragara baticaye ubusa.

Yongeyeho ko bataratangira gusinyisha abakinnyi bashya ariko ko hari benshi bari kuganira kandi biteguye ku buryo mu byumweru bibiri biri imbere bashobora no gutangira imyitozo.

Ati “Ntabwo turatangira gusinyisha abakinnyi ariko hari abo dufite bagifite amasezerano n’abandi bayasoje ariko twamaze kumvikana ko bazakomeza kudukinira. Turi gushaka umutoza ariko icyo nababwira ni uko atazaba ari umuzungu."

Yakomeje ati "Dushobora kubona umutoza w’Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ariko hari abo turi mu biganiro kandi mu minsi itarambiranye bishobora kurangira tukamutangaza.’’

Muhizi yavuze ko kandi bari kurambagiza abakinnyi 15 bashya bazongeramo, aho bari kuganiriza abeza ku myanya bakeneye cyane.

Yijeje abafana ko ubuyobozi buticaye ubusa kuko hari byinshi buri gukora kugira ngo bazagire ikipe nziza izatangira shampiyona ikomeye kandi yiteguye guhatana no kuguma mu cyiciro cya mbere.

Ati “Abakinnyi bashya tuzongeramo bashobora kuba hagati ya 10 na 15. Abafana rero twababwira ko ikipe iri gukora byinshi nubwo bitagaragara, ntibihebe, vuba aha barabona amakuru meza, ikindi tubasaba ni ukuzaza kudushyigikira.’’

Muhizi yavuze ko bakiganira n’ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo buzabongerere amafaranga bahabwa ku mwaka kuko ngo akenewe cyane kuko ikipe yamaze kugera mu Cyiciro cya Mbere kandi bifuza ko izahaguma imyaka myinshi.

Biteganyijwe ko ikipe ya Etoile de l’Est izatangira imyitozo mu matariki ari hagati ya 15 na 20 Nyakanga yitegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere BK PRO League ya 2026/2027 izatangira muri Nzeri.

Etoile de l'Est yazamutse mu Cyiciro cya Mbere isimbuye Unity SC yagize ikibazo cy'amikoro
Ikipe ya Etoile de l'Est iheruka gushyiraho ubuyobozi bushya, Muhizi Vedaste yongera gutorerwa kuba Perezida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages