00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda abagore 54% batashatse baboneje urubyaro, icyo imibare ivuga

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 12 August 2026 saa 07:43
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda bugaragaza ko uburyo bwo kuboneza urubyaro butakiri umwihariko w’abashakanye gusa, kuko abagore batashyingiwe ariko na bo benshi bamaze kubukoresha kugira ngo birinde ingaruka zava mu gukora imibonano idakingiye.

Ubushakashatsi bushya ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda, DHS (Demographic and Health Survey) bwa 2025 bugaragaza ko 54% by’abagore batashyingiwe bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 bakoresha uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro.

Muri abo, 52% bakoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro, mu gihe 2% bakoresha uburyo gakondo.

Iyi mibare isobanura ko umugore umwe muri babiri mu bagore batashyingiwe akoresha uburyo bwo kwirinda inda zitateganyijwe.

Nubwo gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bikiri hejuru ku bagore bashyingiwe, itandukaniro hagati y’aya matsinda yombi ntiriri rinini cyane.

Mu bagore bashyingiwe bafite imyaka 15–49, 69% bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, aho 64% bakoresha uburyo bugezweho, na ho 5% bakoresha uburyo gakondo.

Ibi bigaragaza ko kuboneza urubyaro mu Rwanda bitakiri ikibazo kirebwa n’abashakanye gusa, ahubwo ko n’abandi bagore bakora imibonano mpuzabitsina batashyingiwe bagenda bafata ibyemezo bijyanye no kwirinda inda batateganyije.

Agakingirizo karamamaye

RDHS 2025 igaragaza ko Abanyarwandakazi bari hagati y’imyaka 15 na 49 bazi byibuze uburyo bumwe bwo kuboneza urubyaro hafi ya bose.

Uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro buzwi na 99% by’abagore n’abagabo, mu gihe uburyo gakondo buzwi na 94% by’abagore na 89% by’abagabo.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bafite ubumenyi burenze ubw’abagabo mu bijyanye no kuboneza urubyaro. Uburyo buzwi cyane ni agakingirizo k’abagabo, aho 98% by’abagore n’abagabo bavuze ko babuzi.

Ku rundi ruhande, uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’igihe gito nyuma y’imibonano mpuzabitsina idakingiye (emergency contraception) ni bwo butaramenyekana cyane ugereranyije n’ubundi, nubwo na bwo buzwi ku rwego ruri hejuru, aho 71% by’abagore na 66% by’abagabo babuzi.

Abatarashatse na bo basigaye baboneza urubyaro mu Rwanda

Icyuho ku buzima bw’imyororokere

Nubwo ubumenyi ku kuboneza urubyaro buri hejuru cyane, ubushakashatsi bugaragaza ko hakiri icyuho mu bumenyi bwimbitse ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Urugero, 24% gusa by’abagore ni bo bashoboye gusobanura neza igihe umugore ashobora gusama cyane mu gihe cy’imihango. Ibi bivuze ko hafi umwe gusa muri bane bazi neza igihe bashobora gutwita. Bigaragara ko 44% by’abakoresha uburyo bwo kumenya niba bari mu bihe by’uburumbuke batekerezaga ko igihe cy’uburumbuke kiba nyuma yo kurangira kw’imihango. Ibintu bitari byo.

Mu bagore bashyingiwe bafite imyaka 15–19, abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro ni 38% gusa, bikaba ari bo bafite igipimo cyo hasi kurusha ayandi matsinda y’imyaka ku kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro.

Iyo harebwe abagore bose bafite imyaka 15–49 hatitawe ku kuba barashatse cyangwa batarashatse, abakobwa bafite imyaka 15–19 nabo ni bo bafite umubare muto w’abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, aho ari 4.9% gusa.

Mu bagore bashyingiwe bafite imyaka 20–24, 66.8% bakoresha uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kuboneza urubyaro, na ho 65.8% bakoresha uburyo bugezweho.

Itsinda riza imbere ni abagore bashyingiwe bafite imyaka 25–29, aho 74.6% bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro ubwo ari bwo bwose, na ho 73.1% bakoresha uburyo bugezweho.

Mu bafite imyaka 30–34, abakoresha uburyo ubwo ari bwo bwose ni 72.9%, na ho abakoresha uburyo bugezweho ni 70.3%.

Abagore bafite imyaka 35–39 bafite igipimo cya 74% cyo gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, aho 68.8% bakoresha uburyo bugezweho.

Mu bagore bashyingiwe bafite imyaka 40–44, abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro ni 71.1%, na ho mu bafite imyaka 45–49 ni 52.6%.

Udupira ni two dukunzwe

Mu bagore bashyingiwe bakoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro, uburyo bwo gushyiramo agapira (implant) ni bwo bukunzwe cyane mu Rwanda.

Ubushakashatsi bugaragaza ko 34.3% by’abagore bashyingiwe bakoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro bakoresha ‘implant’, bikaba ari bwo buryo bukoreshwa cyane kurusha ubundi mu Rwanda.

Uburyo bwo guterwa inshinge (injectables) buza ku mwanya wa kabiri aho bukoreshwa na 14.3%, mu gihe ibinini byo kuboneza urubyaro bikurikiraho ku gipimo cya 6.6%.

Agakingirizo k’abagabo n’agakoresho gashyirwa mu mura w’umugore (IUD) buri kimwe gikoreshwa na 2.4% by’abagore bashyingiwe bakoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro.

Mu bagore batashyingiwe agapira ni ko kaza imbere mu buryo bukoreshwa cyane, aho ikoreshwa na 25% by’abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Inshinge zo kuboneza urubyaro zikoreshwa na 13.7%, mu gihe gukoresha agakingirizo k’abagabo muri iri tsinda biri hejuru kurusha ku bagore bashyingiwe, aho biri kuri 7.5% ugereranyije na 2.4% mu bashyingiwe.

Muri rusange, 2% by’abagore ni bo bifungishije impuzandengo y’imyaka umugore aba afite abikoresha ari 35.

Agapira ni ko gakunzwe cyane mu kuboneza urubyaro

Imyaka 30 y’impinduka mu kuboneza urubyaro

Imibare mishya y’ubushakashatsi ije nyuma y’imyaka irenga 33 u Rwanda rumaze rushyira imbaraga muri gahunda zo kuboneza urubyaro.

Gukoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro mu bagore bashyingiwe byazamutse cyane, biva kuri 12.9% mu 1992 bigera kuri 64.2% mu 2025.

Ubwiyongere bwabaye cyane cyane kuva mu myaka ya 2000. Muri uwo mwaka, abagore bashyingiwe bakoreshaga uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro bari ku kigero cya 5.7% gusa.

Mu 2005, uwo mubare wageze kuri 10.3%, mbere yo kuzamuka cyane ukagera kuri 45.1% mu 2010.

Nyuma yaho wageze kuri 47.5% mu 2014–2015, ukomeza kuzamuka ugera kuri 58.4% mu 2019–2020, mbere yo kugera kuri 64.2% mu 2025.

Muri icyo gihe kandi, abagore bashyingiwe bafite icyifuzo cyo kuboneza urubyaro ariko batabona uburyo bwo kubigeraho baragabanutse cyane.

Icyuho cyo kutabona uburyo bwo kuboneza urubyaro umuntu ashaka cyavuye kuri 38% mu 1992 kigera kuri 9% mu 2025.

Ababoneza urubyaro cyane biganje mu Ntara y’Amajyaruguru

Intara y’Amajyaruguru ni yo iza imbere mu gukoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro mu bagore bashyingiwe, aho igeze kuri 72.1%.

Ikurikirwa n’Intara y’Iburasirazuba iri kuri 64%, Intara y’Amajyepfo iri kuri 63.7%, Umujyi wa Kigali uri kuri 61.3%, naho Intara y’Iburengerazuba iri kuri 61%.

Prudence na Love tumwe mu dukingirizo dukunzwe

Ubushakashatsi bugaragaza ko ibigo bya Leta ari byo bigifite uruhare runini mu gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro mu Rwanda.

Muri rusange, 91% by’abakoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro babubona mu bigo bya Leta.

Ibigo nderabuzima bya Leta ni byo bitanga igice kinini cy’ubu buryo, aho bitanga serivisi ku 67% by’abakoresha. Ibitaro by’uturere n’intara bitanga izi serivisi ku kigero cya 13%.

Ababona uburyo bwo kuboneza urubyaro mu bigo by’ubuvuzi byigenga ni 6% gusa, mu gihe 3% babubona ahandi hatandukanye.

Ibigo bya Leta bifite uruhare rukomeye cyane mu gutanga uburyo buramba bwo kuboneza urubyaro. Ni byo bitanga 99% by’udupira, 91% by’inshinge zo kuboneza urubyaro, 80% by’ibikoresho bya IUD no gufasha abagore kuboneza urubyaro mu buryo bwa burundu ku kigero cya 97%.

Ku bakoresha ibinini byo kuboneza urubyaro, 84% babibona mu bigo bya Leta.

Ku gakingirizo k’abagabo ho, uburyo bwo kukabona buratandukanye n’ubundi. 40% tuboneka mu nzego za Leta, 18% mu bigo byigenga by’ubuvuzi, na ho 42% baboneka ahandi hatandukanye.

Muri abo tuboneka handi, amaduka n’utubari bitanga udukingirizo ku kigero kigera kuri 40% by’udukingirizo tuboneka hanze y’ibigo by’ubuzima.

Ibinini bya Microgynon na Microlyte n’udukingirizo twa Prudence na Love ni byo byiganje mu bicuruzwa byo kuboneza urubyaro. Mu bagore bakoresha ibinini byo kuboneza urubyaro, 97% bakoresha Microgynon cyangwa Microlyte.

Ku bakoresha agakingirizo k’abagabo, 92% bakoresha Prudence, Plaisir cyangwa Love.

Agakingirizo ka Plaisir mu dukunzwe cyane

Muri rusange, 3% by’abagore bafite imyaka 15–49 bakoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro bwihutirwa mu mezi 12 yabanje igihe bakorwagaho ubushakashatsi, hamwe umuntu aba amaze gukora imibonano idakingiye agakenera ikimurwanaho ngo adatwara inda atateganyije.

Ubu buryo bukoreshwa cyane mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu bagore bafite amashuri arengeje ayisumbuye.

Impamvu ya mbere ituma abagore bahagarika uburyo bwo kuboneza urubyaro ni icyifuzo cyo kongera kubyara, kikaba kigize 32% by’ababuhagarika. 28% bahagarika kubera ingaruka cyangwa impungenge ku buzima, 15% bakabigarika kubera ko bifuza uburyo burushijeho gukora neza.

Radiyo, isoko nyamukuru y’amakuru ku kuboneza urubyaro

RDHS 2025 yarebye ahantu hatandukanye abantu babona amakuru ajyanye no kuboneza urubyaro harimo radiyo, televiziyo, ibinyamakuru, telefoni, imbuga nkoranyambaga, ibiganiro rusange, ibigo nderabuzima, amashuri, insengero n’akazi.

Mu bagore, radiyo igeze kuri 57%, na ho mu bagabo igeze kuri 67%. Mu bagore, ibigo nderabuzima biri mu zindi nzira zikomeye zo kubona amakuru, aho bigera kuri 55%.

Izindi nzira zikomeye ku bagore ni amakuru ava ku kazi, ku nshuti cyangwa ku muryango, aho bigera kuri 53%, ndetse n’inama rusange cyangwa ibikorwa by’abaturage bigera kuri 47%.

Mu bagabo, ibiganiro n’inama by’abaturage ni imwe mu nzira zikomeye, aho bigera kuri 60%.

Imbuga nkoranyambaga zagejeje ubutumwa bwo kuboneza urubyaro kuri 10% by’abagore gusa.

Telefoni na zo ziri ku rwego rwo hasi, aho zagejeje ubwo butumwa kuri 7% by’abagore na 7% by’abagabo.

Ubushakashatsi bugaragaza kandi ko 20% by’abagore na 14% by’abagabo bavuze ko batigeze bahura n’ubutumwa ubwo ari bwo bwose bwo kuboneza urubyaro binyuze mu nzira z’umunani z’ibanze zasuzumwe mu mezi 12 yabanje ubushakashatsi.

Kubonza urubyaro bikomeje kwitabirwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages