00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki hari abagore batwita bakibasirwa no kurota inzozi mbi?

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 12 August 2026 saa 02:17
Yasuwe :

Iyo uganiriye na bamwe mu bagore batwite bakubwira ko basigaye barota inzozi mbi kandi mbere bitaramubagaho, aho usanga hari nk’abarota inda zabo zivamo, bahigwa n’abagizi ba nabi ndetse n’ibindi bibakura imitima.

Ibi bituma abasanzwe basenga bongera amasengesho, hakaba abibwira ko izo nzozi ziri kuva ku bitero byagabweho na satani cyangwa abarozi.

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko ari ukuri ko bamwe mu bagore batwite bibasirwa no kurota inzozi nyinshi kandi mbi, bigendanye n’impinduka zihuse ziba ziri kubabaho kubera gutwita.

Nko mu 2024, Ikigo gishinzwe Ubuzima muri Amerika, National Institutes of Health, mu Ishami ryacyo rishinzwe amakuru y’ikoranabuhanga mu buvuzi, National Center for Biotechnology Information (NCBI), cyemeje iby’uko abagore batwite bibasirwa no kurota inzozi mbi ukurikije uko byababagaho badatwite.

Ni ibyavuye mu busesenguzi bwakozwe ku bundi bushakashatsi 17 bwakozwe mu bihe bitandukanye, ndetse binagaragara ko usanga benshi n’ubundi barota inzozi zifitanye isano n’ibihe barimo byo gutwita, kubyara, kurota abana, ibijyanye n’urugendo rwo kuba umubyeyi, impinduka ziri kuba mu muryango, n’ibindi bya hafi aho.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko kuba umugore yarota inzozi mbi atwite bidasobanuye ko hari ikintu kibi kigiye kuba gifitanye isano n’izo nzozi, kuko azirota mu buryo bufitanye isano n’impinduka ziri kumubaho yaba mu marangamutima ye, ku mubiri we, guhinduka kw’imisemburo mu mubiri we, kwangirika kw’ibitotsi bye ugasanga asinzira mu buryo budafite gahunda cyangwa se akanabura ibitotsi, n’impinduka ziri kumubaho mu buzima busanzwe zijyanye no kuba atwite.

Urugero nko ku bijyanye n’impinduka z’imisemburo mu mibiri y’abagore batwite, usanga umubiri ukora umusemburo mwinshi wa ‘Progestérone’ ugira uruhare runini mu gushyira ku murongo ibyo gutwita k’umugore ukanaringaniza ubudahangarwa bw’umubiri we, ariko na none ugatuma agerwaho n’izindi ngaruka zirimo kugenda gake kw’ibijyanye n’igogora, ibituma hari abagore batwita bakarwara impatwe.

Ibyo byose bituma umubiri w’umugore utwite ubangamirwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi bimutera ‘Stress’, inagira uruhare mu kuba yamukururira no kwibasirwa na za nzozi mbi.

Umugore utwite kandi, ashobora gutekereza cyane ku bibazo bishobora kuzamubaho nko mu gihe cyo kubyara, izo ntekerezo mbi zikamukururira no kurota inzozi mbi bijyanye n’ayo makuru amaze iminsi aha ubwonko bwe.

Hari nk’abagira ubwoba bwo kuvira ku nda, gutekereza ko inda yavamo, gutinya kubagwa agiye kubyara, kuba yakwibasirwa n’uburwayi bufitanye isano no kubyara n’ibindi, ubwo bwoba bukamutera kurota nabi.

Ibyo bimutera ubwoba bishobora kuba byaramubayeho abyara bwa mbere bikamugora, cyangwa se akaba azi n’abandi bagore babyaye ntibibagendekere neza na we agatekereza ko byazamubaho.

Ubushakashatsi bugaragaza ko bibaho ko abagore batwite bibasirwa no kurota inzozi mbi, kubera impinduka zihuse ziba ziri kuba mu mibereho yabo zikaba zanabatera stress

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages