Byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru kiviga kuri gahunda yo kwita izina abana b’ingagi cyabaye ku wa 11 Kanama 2026.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima muri, RDB, Mutangana Eugène, yagaragaje ko amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal FC yo mu bwongereza yatanze umusaruro kuko mu gihe cy’imikoranire abasura igihugu biyongereye n’musaruro w’ubukerarugendo ukiyongera.
Yatanze urugero rwa 2025 aho amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo mu 2025 ari miliyoni 685$, avuye kuri miliyoni 647$ zari zinjijwe mu 2024. Abasuye u Rwanda mu 2025 bagera kuri miliyoni 1,49,.
Ati “Ibi ni ibyo kwishimira, ntabwo bivuze ko ari ubufatanye gusa bwatumye tubigeraho, hari n’ibindi dukora mu buryo butandukanye ariko cyane cyane aya masezerano harimo ayo twagiranye na Arsenal yagize uruhare mu kuzamura ubukerarugendo, mu mafaranga twinjiza ndetse n’izindi nyungu zishamikiye ku bukerarugendo.”
Ku wa 14 Nyakanga 2026 u Visit Rwanda yinjiye mu mikoranire na Aston Villa, amasezerano atuma Visit Rwanda iba umuterankunga mukuru (Principal Partner), umufatanyabikorwa mu bukerarugendo (Official Tourism Partner) ndetse n’utanga ikawa yemewe n’iyi kipe (Official Coffee Provider).
Muri aya masezerano, ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragara imbere ku mipira y’amakipe yose ya Aston Villa arimo iy’abagabo, abagore ndetse n’amakipe y’abakiri bato n’ahandi hantu h’ingenzi.
Mutangana yavuze ko amasezerano ya Aston Villa na yo yitezwemo umusaruro ushimishije.
Ati “Kuba twaragiranye amasezerano na Aston Villa ntabwo bivuze ko twavuye hejuru tukamanuka. Mu kinyarwanda baravuga ngo nta mukiliya muto, kandi tugomba kwagura umubano, ubufatanye, twizera ko amasezerano tumaze kugirana na Aston Villa azatugeza kuri byinshi kandi twiteguye no kugirana amasezerano n’izindi aho bishoboka.”
Uretse guteza imbere ubukerarugendo, ubu bufatanye buzibanda no ku kumenyekanisha u Rwanda nk’igihugu gifite amahirwe mu ishoramari, kwakira ibikorwa mpuzamahanga ndetse n’inama zitandukanye n’imikino.
Impande zombi zizafatanya mu bikorwa bigamije guteza imbere umupira w’amaguru n’amahugurwa y’abatoza, ibikorwa by’ubugiraneza, guteza imbere imiyoborere ndetse no gutanga amahirwe yo kongera ubumenyi mu myuga itandukanye.
Gushyira ikirango cya Visit Rwanda imbere ku mwambaro wa Aston Villa bizatuma kigaragara cyane mu mikino ya Premier League, mu marushanwa yo ku Mugabane w’u Burayi, mu bikorwa byo kwamamaza ndetse no ku bicuruzwa by’iyi kipe.
Aston Villa ni imwe mu makipe afite amateka akomeye mu Bwongereza. Yegukanye Champions League mu 1982, ndetse mu 2026 yegukanye UEFA Europa League. Mu myaka ya vuba yongeye kugaragara mu makipe ahatanira imyanya ya mbere muri Premier League.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!