Ibi byatangajwe ku wa 11 Kanama 2026, mu gikorwa cyo guteguza umuhango wo Kwita Izina uzaba ku wa 4 Nzeri 2026 mu Kinigi hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima (Rwanda Nature Foundation - RNF), Mutangana Eugène, yagaragaje ko muri uwo muhango, ahazubakwa uyu mudugudu hazashyirwa ibuye ry’ifatizo.
Mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga hazimurwa abaturage 547.
Ati “Mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga tuzimura abaturage 547, ubu hari gukorwa inyigo y’inzu, nirangira tuzahita dushaka uwubaka.”
Yakomeje avuga ko “Ku munsi wo Kwita Izina abana b’ingagi ikizakorwa ni gushyiraho ibuye fatizo ku hazubakwa amacumbi azimurirwamo abatuye mu cyanya kizagurirwamo pariki n’abazagirwaho ingaruka n’aho iyo pariki izagurirwa.”
Yakomeje agaragaza ko uyu mushinga washyizweho kugira ngo wimure abaturage batuye ahazagurirwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ariko ari no mu rwego rwo gushakira abo baturage ahantu heza ho gutura no kubateza imbere.
Ati “Mu mibare ya 2022 yerekana imiturire y’abantu n’ubutaka igaragaza ko hafi y’iriya pariki kuri kilometerokare imwe hatuye abaturage bari hagati ya 1.000 na 1.100, wareba ubutaka abaturage babyaza umusaruro ku nzu imwe uzasanga ari 0,15. Ni ubutaka buto cyane kandi abaturage bakomeza kwiyongera, tutagize icyo dukora umusaruro wakomeza kuba muke, abantu bakarushaho gukena.”
Yagaragaje ko uwo mudugudu uzaba urimo ibikorwaremezo byose umuturage azakenera birimo aho kwivuriza, amashuri, ibikorwaremezo by’imari, imihanda, amashanyarazi, amazi n’ibindi.
Hashize igihe u Rwanda na Banki y’Isi biri gushyira mu bikorwa umushinga VCRP (Volcanoes Community Resilience Project) ugamije kubungabunga agace kegereye ibirunga no gukumira ko ibiza byakomeza kwangiza imibereho myiza y’abaturage.
Uyu mushinga ufite agaciro karenga miliyoni 300 z’Amadolari (arenga miliyari 435,6 Frw), ugizwe n’ibyiciro bine by’ingenzi birimo kurwanya imyuzure, kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, gusubiranya ubutaka bwangiritse no kongerera abaturage ubumenyi mu guhangana n’ibiza.
Kimwe mu bice by’ingenzi by’uyu mushinga ni ukwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, aho hazongerwaho ubuso bwa hegitari 3.740 ku busanzwe bungana na hegitari hafi 16.000.
Uku kwagurwa kuzatuma pariki yiyongeraho hafi 23%, hagamijwe kurushaho kurinda ibinyabuzima biyibarizwamo no kugabanya amakimbirane ashobora kubaho hagati y’abantu n’inyamaswa.
Ibyo bizatuma abaturage batuye aho iyo pariki izagurirwa bimurwa bajyanwe ahagiye gutangira kubakwa.
Mbere yo gutangira ibikorwa byo kubaka hari hatangijwe imishinga yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage nk’umushinga w’ubuhinzi bw’indabo n’imbuto bwifashishije ikoranabuhanga, uri ku buso bwa meterokare 1.250, uzwi nka Kinigi Horticulture Hub.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!