00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari uzatsindira itike y’umukino wa nyuma: Uko Gorilla Games iri gushimisha abakiliya mu Gikombe cy’Isi

Mu rwego rwo kwishimira Igikombe cy’Isi cya 2026, Gorilla Games iri gushimira abakiliya bayo, ibaha amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye birimo moto, televiziyo, telefone zigezweho ndetse n’itike yo kujya kureba umukino wa nyuma uzabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Igikombe cy’Isi cya 2026 kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada kigeze aho rukomeye, dore ko amakipe ya mbere yatangiye kubona itike ya ⅛.

Gorilla Games iri kwifatanya n’Abanyarwanda bakunda umupira w’amaguru, aho usibye kubafasha gutega bagatsindira amafaranga mu buryo butandukanye, hari n’inyongera zo gutombora ibihembo.

Umunyamahirwe utega ku mikino y’Igikombe cy’Isi akageza ku bihumbi 150 Frw kuri cyangwa 1.500.000 Frw muri Casino mu cyumweru kimwe anyuze kuri www.playgorillagames, abasha kuba umunyamahirwe watsindira itike yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kureba umukino wa nyuma uzabera kuri MetLife Stadium mu Mujyi wa New York.

Usibye uyu, hari abandi banyamahirwe bazatsindira moto z’amashanyarazi zo mu bwoko bwa Spiro, ndetse uwa mbere witwa Mushayija Victor yamaze kuyibikaho.

Mu kiganiro Mushayija yagiranye na IGIHE, yavuze ko ari inyungu akuye mu mupira w’amaguru, ndetse igiye kumufasha mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

Ati “Igikombe cy’Isi ndagikurikirana cyane kandi imikino myinshi ndayireba. Mu rwego rwo kurushaho kwishima, nshyiraho amafaranga ku makipe nkunda. Uyu munsi rero bitanze undi musaruro ntari niteze, none ngiye gushaka umumotari nyiha ajye ayintwarira, ampe amafaranga.”

Gorilla Games iri gutanga telefone zigezweho, aho kuri ubu imaze gutanga enye, zahawe uwitwa Barimo Damascene, Gakindi, Charles Kubwayo na Harindimana Jean wo mu Karere ka Rubavu wavuze ko abonye impamvu ituma akomeza gutega kuri Gorilla Games nyuma y’umwaka umwe amaze abikora.

Kuva Igikombe cy’Isi cyatangira ku itariki ya 11 Kamena, hatanzwe televiziyo yo mu bwoko bwa Philips ingana na inch 55, hakaba hateganyijwe izindi zizatangwa ku bandi banyamahirwe batega buri munsi na Gorilla games.

Uretse ibihembo bitangwa buri cyumweru, Gorilla Games ishyira imbere serivisi zihuse zo kubitsa no kubikuza, uburyo bworoshye bwo gutega binyuze ku rubuga rwa www.playgorillagames.com ndetse no ku *878#.

Ibi bikomeje gutuma umubare w’abakiliya bayikoresha wiyongera muri iki gihe cy’Igikombe cy’Isi.

Buri munsi kandi haba hateganyijwe umukino wa ‘jackpot’, aho hategurwa imikino itatu yo mu Gikombe cy’Isi, uwavuze uko amakipe aza gutsindanwa, akaba yatsindira ibihumbi 300 Frw.

Abakina ‘Casino’ na bo babona uduhimbazamushyi buri munsi, two gutega ku mikino itandukanye harimo izwi nka ‘Aviator’, ‘Aviatrix’ na ‘Aviabet’.

Gorilla Games iri gukorana na CreedRoomz, kimwe mu bigo bikomeye bitanga imikino ya Casino, aho abakiliya bafite amahirwe yo gutsindira ibihembo birimo amafaranga agera kuri miliyoni 100 Frw, ndetse n’imyambaro yasinyweho n’icyamamare Ronaldinho.

Gorilla Games Rwanda igaragaza ko gutega ari mu rugro, ivuga ko aya mahirwe aboneka ku mikino irenga 60 ya CreedRoomz iboneka kuri Gorilla Games.

Abifuza gusobanuza cyangwa serivisi yo gukorerwa ipari, bashobora guhamagara kuri 0788198666, cyangwa imbuga nkoranyambaga zayo zirimo Instagram, Facebook, Whatsapp na X.

Umunyamakuru wa B&B Kigali FM, Hagenimana Benjamin yashyikirije Harindimana Jean Pierre, telefone igezweho
Harindimana Jean Pierre yatsindiye telefone muri Gorilla Games
Mushayija Victor yatsindiye moto muri Gorilla Games
Gorilla Games izatanga moto eshatu ku bazatega mu mikino y'Igikombe cy'Isi
Mushayija Victor yashyikirijwe moto ye nyuma yo gutega ku mikino y'Igikombe cy'Isi
Abanyamahirwe bashobora no kuzatsindira itike yo kujya kureba umukino wa nyuma muri Amerika

Special pages