Nk’uko Nikkei Business Daily ibitangaza, ibi bigo byombi bizashyiraho ikigo kimwe gihuriweho cyo gushyira mu bikorwa ikintu cyose gikubiye muri uyu mushinga mugari.
Sony izaba ifite imigabane myinshi ingana na 60% muri ubu bufatanye bushya, mu gihe TSMC izaba ifite imigabane isigaye ingana na 40%.
Uru ruganda ruzubakwa mu gace ka Kumamoto mu Majyepfo y’u Buyapani. Ibikorwa byo gukora ibi bikoresho hagamijwe kubigeza ku masoko biteganyijwe gutangira mu mwaka wa 2029.
Ubu bufatanye bukomeye mu rwego rw’ikoranabuhanga buje guhuza ubushobozi n’izina bya Sony mu byuma bifata amashusho hamwe n’ikoranabuhanga rihanitse rya TSMC ryo gukora utwuma twifashishwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga twa ‘chips’ hagamijwe gukora utwihariye tuzakenerwa mu bikoresho byo mu gihe kizaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!