00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dangote ashaka inguzanyo yo kubaka uruganda rw’ibikomoka kuri peteroli muri Kenya

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 August 2026 saa 01:12
Yasuwe :

Umushoramari Aliko Dangote ari gushaka inguzanyo izagera kuri 70% by’amafaranga azakoreshwa mu kubaka uruganda rutunganya peteroli mu Karere ka Lamu muri Kenya, umushinga wateganyirijwe miliyari 16 z’Amadolari.

Imirimo yo kubaka uru ruganda ishobora gutangira mu Ukwakira 2026, rukazaba rumwe mu mishinga minini y’abikorera yashowemo amafaranga menshi muri Kenya no muri Afurika y’Iburasirazuba.

Dangote yavuze ko 30% by’amafaranga azakoreshwa muri uyu mushinga azava mu mari bwite y’abashoramari, mu gihe 70% asigaye azava mu nguzanyo.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, yagize ati “Uburyo bwo gushaka amafaranga buzaba bugizwe na 30% by’imari bwite, andi yose abe inguzanyo. Nta kibazo dufite cyo kubona ayo mafaranga.”

Bivuze ko abatanga inguzanyo bazatanga hafi miliyari 11,2$, mu gihe Dangote n’abandi bashoramari b’uru ruganda bazashyiramo hafi miliyari 4,8$.

Ubu buryo bwo gushaka igishoro butandukanye n’ubwakoreshejwe mu kubaka uruganda rwa Dangote rutunganya peteroli i Lagos muri Nigeria, aho amafaranga yarwo yavuye hafi kimwe cya kabiri mu nguzanyo, ikindi gice kikava mu mari bwite. Uwo mushinga watwaye hafi miliyari 20$.

Dangote yavuze ko mbere bari barateganyije ko uruganda rwa Kenya ruzatwara miliyari 17$, ariko igiciro kikaza kugabanuka bitewe n’uko bateganya kurwubaka mu myaka ine ndetse n’ubunararibonye bakuye ku mushinga wo muri Nigeria.

Yagize ati “Mbere twatekerezaga ko ruzatwara miliyari 17$, ariko ruzatwara amafaranga ari munsi yayo, hafi miliyari 16$.”

Biteganyijwe ko ruzajya rutunganya utugunguru twa peteroli ibihumbi 700 ku munsi, rukarusha ubushobozi uruganda rwa Dangote ruri i Lagos, rutunganya ibihumbi 650 ku munsi.

Dangote yavuze ko imirimo izatangira nyuma gato y’umuhango wo gutangiza ku mugaragaro uyu mushinga.

Ati “Nitumara gukora umuhango wo gutangiza umushinga, imirimo izahita itangira vuba.”

Uruganda ruzajya rwohereza ibikomoka kuri peteroli muri Kenya no ku yandi masoko yo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyaruguru, harimo na Misiri.

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko igihugu cye giteganya kugura imigabane muri uyu mushinga binyuze muri kigega cyo guteza imbere ibikorwaremezo, mu rwego rwo kugabanya itumizwa mu mahanga ry’ibikomoka kuri peteroli.

Dangote yavuze ko kugira ngo uruganda ruzibe icyuho cy’ibikomoka kuri peteroli, Kenya isabwa gutanga ikibanza, gufasha mu gushaka igishoro no kururinda ibikomoka kuri peteroli bihendutse biva mu Buhinde n’u Burusiya.

Yagize ati “Nta ruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli na rumwe ku Isi rushobora kubaho rudafite ubwo burinzi. Nitugirana amasezerano, dushobora gutangira uyu mwaka.”

Uyu mushinga uje mu gihe ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bikomeje gushaka uburyo byagabanya kwishingikiriza ku bikomoka kuri peteroli bitumizwa cyane cyane mu Burasirazuba bwo Hagati.

Urubuga Forbes rugaragaza ko umutungo wa Dangote ubarirwa muri miliyari 28,5$, ukomoka ahanini ku ishoramari afite mu nganda za sima, isukari, ifumbire no gutunganya ibikomoka kuri peteroli.

Uyu mushoramari yiyemeje gufasha Afurika gukemura ibibazo biyugarije yifashishije ubutunzi bwe, ahereye ku gihugu akomokamo, Nigeria, aho afite inganda nyinshi.

Aliko Dangote yavuze ko imyiteguro igenze neza, imirimo yo gutangira kubaka uruganda rw'ibikomoka kuri peteroli muri Lamu yatangira muri uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages