Mu masaha ya mu gitondo yo ku wa Kabiri, tariki ya 11 Kanama 2026, ni bwo Katsina United yakinnye na Niger Tornadoes Football Club mu mukino wa gicuti wo kwitegura umwaka w’imikino wa 2026/27.
Muri uyu mukino haje kuba ikibazo, aho myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo muri Katsina United, Ozor Chinedu, yagiraga ikibazo akitura hasi bisaba ko imbangukiragutabara imwihutana kwa muganga.
Akigezwa ku bitaro bya K-Dara Specialist Hospital, ikipe ye yemeje ko uyu mukinnyi w’imyaka 27 yapfuye, kuko yari yajyanwe muri ‘morgue’.
Amakuru ya hafi mu muryango we yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Nigeria, byavuze ko igihe yari yagejejwe muri ‘morgue’, basubiye kumureba asa n’unyeganyeza ukuboko, basuzumye neza basanga aracyari muzima.
Ozor Chinedu wari umukinnyi mushya muri Katsina United mu bo yongeyemo uyu mwaka, bahise bamushyira mu bitaro ndetse bamushyiraho n’ibyuma bimwongerera umwuka.
Mbere y’uko ajya muri iyi kipe yari asanzwe akinira Kano Pillars FC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!