Uyu Munyarwanda yageze muri Amerika mu 2011 nk’umwimukira. Afite ikigo cy’amategeko cyitwa Hagenimana Law PLLC, n’ikindi gitanga serivisi zo gufasha abimukira kubona ubuhungiro afatanyije na Donald Lader, cyitwa Asylum Services LLC.
Hagenimana kandi ni Umuyobozi Mukuru w’ikigo Beyond Resident Care (BRC), cyita ku barwaye autisme n’abandi bafite ubumuga butandukanye.
Inyandiko zashyizwe hanze n’ikinyamakuru The Maine Wire zigaragaza ko mu myaka itanu, Hagenimana yakiriye dosiye zigera ku 1500 z’abantu basaba ubuhungiro muri Amerika, kugira ngo abafashe mu buryo bw’amategeko.
Abo bantu ngo bishyuraga hagati y’Amadolari 1000 na 7000 kugira ngo bafashwe gutegura no gushyikiriza inzego za Amerika ubusabe bwabo bw’ubuhungiro.
Byaketswe ko muri serivisi Hagenimana yahaye abimukira abinyujije mu bigo bibiri, hashobora kuba hatarimo kubahiriza amahame agenga umwuga nko kurinda amakuru y’abakiliya n’ibindi.
Ni muri urwo rwego ikibazo cya Hagenimana cyagejejwe mu rwego rugenzura imyitwarire y’abanyamategeko muri Leta ya Maine, kugira ngo rugikurikirane.
Ku wa 1 Nyakanga 2026, Urukiko rw’Ikirenga rwa Maine rwahise ruhagarika Hagenimana by’agateganyo bikorwa bijyanye n’umwuga w’ubwunganizi mu mategeko.
Urukiko rwavuze ko amakuru rwashyikirijwe n’urwego rugenzura abavoka agaragaza ibibazo bikwiye gukemurwa byihuse n’amakosa menshi ashobora kuba yarakozwe mu buryo bunyuranyije n’amahame y’umwuga.
Uru rukiko kandi rwagaragaje ko rwafashe iyi dosiye nk’ikibazo cyihutirwa gishobora gushyira abakiliya n’abaturage mu kaga, kikabangamira imikorere y’ubutabera.
Rwashyizeho abavoka babiri n’urwego rugenzura abavoka ngo babe bakurikiranira hafi ibikorwa bya Hagenimana mu bijyanye n’amategeko.
Aba banyamategeko bahawe inshingano zo kurinda dosiye z’abakiliya ba Hagenimana, konti z’ibigo bye, emails, amakuru abitse kuri internet, amafaranga y’abakiliya, mudasobwa n’amakuru ajyanye n’imanza.
Hagenimana n’ibigo bye byasabwe gutanga urutonde rw’abakiliya bose bafite dosiye zigikurikiranwa, aho imanza zabo zigeze, amatariki y’imanza n’ibindi bisabwa kugira ngo abo bantu batagira ikibazo bitewe n’uko umunyamategeko wabo yahagaritswe.
Uburiganya mu kwita ku bafite ubumuga
Ikigo BRC cya Hagenimana cyakoraga muri gahunda izwi nka ‘MaineCare Section 21’ yo gufasha abanyantege nke barimo abafite ubumuga mu buzima bwabo bwa buri munsi.
BRC yari ifite ingo abafite autisme n’ubundi bumuga babagamo, bakitabwaho igihe cyose, mu bijyanye n’ubuvuzi, kubagaburira, kubambika no kubakorera isuku.
Dosiye ya Hagenimana igaragaza ko kuva mu 2022 kugeza mu 2025, BRC yahawe nibura miliyoni 13,8 z’Amadolari binyuze muri gahunda y’ubuzima ya Leta ya Maine izwi nka ‘MaineCare’.
Mu 2022, iki kigo cyahawe miliyoni 1,08 y’Amadolari, mu 2023 gihabwa miliyoni 3,32$, mu 2024 zigera kuri miliyoni 4,19$, naho mu 2025 gihabwa miliyoni 5,19$.
Hari amezi BRC yashoboraga guhabwa Amadolari 33,9 ku muntu umwe yitagaho buri kwezi. Byatumye iba mu bigo byahabwaga amafaranga menshi ugereranyije n’ibindi bitanga serivisi nk’izo.
Icyo ubugenzuzi bwagaragaje
Mu mpera za 2025, ikigo gishinzwe serivisi zihabwa abari mu zabukuru n’abafite ubumuga muri Maine, cyatangiye gukora igenzura mu ngo za BRC zibamo abafite ubumuga, hashingiwe ku birego byatanzwe.
Abagenzuzi bagiye mu ngo za BRC mu Ukuboza 2025, bakora raporo ivuga ko bahabonye ibintu byashyira mu kaga ubuzima n’umutekano by’abantu bafite ubumuga bazibagamo.
Raporo y’aba bagenzuzi ivuga ko bahasanze umwanda ukabije, ibikoresho byo kuryamaho birimo inkari, imyanda y’imbwa mu byumba, udukoko ndetse n’amafunguro adahagije yari muri ’frigo’.
Aba bagenzuzi kandi bavuze ko bamwe mu bafite ubumuga basigaraga muri izi ngo batari kumwe n’abakozi bashinzwe kubitaho, kandi bari bafite uburenganzira bwo gukurikiranwa no gufashwa.
Inzego za Maine zanavuze ko BRC itubahirizaga buri gihe gahunda yihariye ya buri muntu igena uko agomba kwitabwaho.
Ikibazo cyo kwimura abantu no kwishyuza Leta
Ikindi kintu gikomeye cyagaragajwe ni uburyo BRC yimuriraga abo yari ishinzwe mu ngo zitandukanye.
Inzego za Maine zavuze ko hari aho abantu bafite ubumuga bimurwaga hakurikijwe ibyo ikigo cyashakaga, aho gukurikiza ibyo abo bantu bari bakeneye n’amahitamo yabo.
Ibyo byajyanaga n’ikindi kibazo cyo kwishyuza MaineCare serivisi zitari zemejwe mbere cyangwa zatangiwe ahantu hatari hemewe.
Dosiye ivuga kandi ko BRC yakoresheje abakozi batari bafite uburenganzira cyangwa amahugurwa akenewe mu gutanga izi serivisi, ndetse iki kigo cyanatangaga inyemezabwishyu kuri serivisi zitari zemewe.
Ibi ni byo byatumye havuka impungenge z’uko amafaranga yahabwaga BRC ashobora kuba yarakoreshejwe bimwe mu byo atagenewe.
BRC yari yaraburiwe
Amakuru agaragaza ko BRC itahise ifungwa nyuma y’igenzura rya mbere ryabaye mu Ukuboza umwaka ushize.
Ku wa 17 Ukuboza 2025, ubuyobozi bwamenyesheje ikigo amakosa bwari bwabonye, bugisaba kuyakosora no gukora isuzuma ryacyo bwite.
Ariko inzego za Maine zavuze ko BRC itigeze yemera neza ibibazo byagaragajwe kandi ko iterekanye impamvu zabiteye.
Ku wa 16 Mutarama 2026, Leta ya Maine yahaye BRC inyandiko iyimenyesha ko ifite amakosa, inayambura uburenganzira bwo kwakira abandi bantu bo kwitaho.
Nyuma yaho, hatanzwe ibindi birego, hakorwa andi magenzura, hafatwa imyanzuro ivuga ko amakosa yari atarakosorwa kandi ko hakozwe n’andi.
Muri Werurwe 2026, Leta ya Maine yahagaritse BRC muri gahunda ya MaineCare. Hagenimana yahakanye ibirego ashinjwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!