Hagiye gushira ukwezi Mugisha avuye mu Rwanda agiye muri Israel kugirana ibiganiro bya nyuma n’iyi kipe izwiho kwifashisha abakiri bato, no kubageza mu makipe akomeye ku Isi.
Nyuma yo kumvikana kw’impande zombi, Mugisha w’imyaka 18 yashyize umukono ku masezerano azatuma akinira iyi kipe mu mwaka w’imikino wa 2026/27, akaba azongerwa bitewe n’uko azawitwaramo.
Ni amasezerano kandi yemerera umukinnyi guhabwa byose n’ikipe, birimo aho kuba, ingendo n’ibindi bitandukanye bikenerwa ku mukinnyi wabigize umwuga.
Mbere y’uko ava mu Rwanda, Asi Rahamim nyiri Hapoel Hadera, yabwiye IGIHE ko uyu mukinnyi amufitiye icyizere ku kuzitwara neza muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Israel.
Ati “Nizeye Mugisha Abdul ku buryo azagenda agakina kandi akagaragza urwego rwiza. Yerekanye ko ashoboye muri Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu mu Rwanda no mu batarengeje imyaka 20, nta kabuza ko na hariya azerekana itandukaniro.”
“Urugendo rwe kandi ruzerekana ko mu Rwanda hari impano z’umupira w’amaguru, ibizatuma n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ikomera.”
Mugisha yatangiriye umupira w’amaguru mu ikipe y’abato ya Musanze FC, akomereza muri Tony Football Excellence Program, ari na yo yamufashije kujya gukina hanze y’u Rwanda.
Yasize afashije Tony Football Excellence Program gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Rwanda, anafasha ikipe yayo y’abatarengeje imyaka 20 kwegukana Igikombe cya Shampiyona.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!