00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakozwe virusi hifashishijwe AI

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 August 2026 saa 08:22
Yasuwe :

Bwa mbere mu mateka y’ubumenyi n’ikoranabuhanga abashakashatsi bo muri Amerika bakoresheje ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) bakoze virusi zikora kandi zitigeze zibaho mu bidukikije.

Ni intambwe yagaragaje ubushobozi abashakashatsi bavuga ko bushobora guteza imbere ubuvuzi ariko bukaba bwateza n’ibibazo bikomeye by’umutekano w’ibinyabuzima mu gihe nta kintu cyaba gikozwe.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Stanford ndetse na Broad Institute ya MIT na Harvard bakoresheje AI gukora ibihumbi by’’uturemangingo tw’ibinyabuzima, nk’uko ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Science bubigaragaza.

Abahanga bakoze virusi 300 za AI bikorewe muri laboratwari, muri zo habonekamo 16 zishobora gukora neza.

Izo virusi ziri mu bwoko buzwi nka ‘bacteriophages’ zibasira bacteries aho kwibasira abantu.

Zimwe mu ngero zakozwe na AI zagaragaje ko zishobora kurusha izisanzwe mu kwica ubwoko bwa bacterie ya E. coli bwari bwaragize ubudahangarwa ku miti.

Umwarimu wo muri Kaminuza ya New South Wales,Fatemeh Vafaee, yashimangiye ko izo virusi nta kaga ziteza ku bantu, ariko avuga ko ubu bushobozi bushobora kuzamura impungenge z’umutekano mu gihe kizaza.

Yabwiye Al Jazeera ati “Ikibazo si kinini cyane ‘ese dukwiye gutinya iyi virusi’, ahubwo ni ‘AI ishobora gukora ibi ubu?”

Yasabye abantu ko bashyiraho ibikorwa by’ubugenzuzi bukomeye kugira ngo iri koranabuhanga ritazakoreshwa ibindi byagira ingaruka ku bumenyi.

Bwa mbere abahanga by’ikoranabuhanga bakoze virusi bifashishije AI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages