00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni ryari uwo ICTR yakatiye igifungo cya burundu ashobora gufungurwa?

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 August 2026 saa 12:01
Yasuwe :

Bamwe mu Banyarwanda bahamijwe ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakatiwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR) bamaze iminsi basaba gufungurwa batararangiza ibihano bakatiwe.

Muri bo harimo Kambanda Jean wabaye Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma y’Abatabazi, wakatiwe igifungo cya burundu, na Musema Alfred na we wakatiwe icyo gihano.

Kuri benshi batemenyereye iby’amategeko agenga inkiko mpuzamahanga, ubusabe bwa Kambanda na Musema ntibwumvikanaga kuko aba bombi bakatiwe igihano cyo kumara ubuzima bwose muri gereza.

Kugira ngo byumvikane neza bisaba gusubira inyuma ku mwanzuro uwari Perezida w’urwego rushinzwe imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT), Theodor Meron, yafashe ku wa 5 Ukuboza 2014 ubwo yangaga ubusabe bwa Stanislav Galić bwo gufungurwa mbere y’igihe.

Tariki ya 23 Kamena 2015, hasohotse ibisobanuro by’umwanzuro wa Meron, aho uyu mucamanza yagaragaje ko Galić atagombaga gufungurwa mbere y’igihe kuko urukiko mpanabyaha rwari rwarashyiriweho Yugoslavia (ICTY) rwamukatiye igifungo cya burundu.

Umucamanza Meron yashingiye kuri uyu mwanzuro, ashyiraho bwa mbere uburyo bwo kubara igihe umuntu wakatiwe igifungo cya burundu ashobora gufatwa nk’uwujuje igihe cyo gusaba gufungurwa mbere y’igihe.

Yarebye ku ihame IRMCT yari isanzwe ikoresha ry’uko ubusabe bw’uwakatiwe burebana no gufungurwa mbere y’igihe bushobora gusuzumwa amaze bibiri bya gatatu by’igihano. Ariko ikibazo cyari ukumenya uko bibiri bya gatatu bibarwa ku gifungo cya burundu.

Meron yavuze ko icyo gihe igihano kirekire cyari cyaratanzwe na ICTR, ICTY cyangwa IRMCT cyari imyaka 45. Ni yo mpamvu yanzuye ko, ku bijyanye gusa no kubara igihe cyo kwemererwa gusuzumirwa ubusabe bwo gufungurwa mbere y’igihe, igifungo cya burundu kigomba guhwanishwa n’imyaka 45.

Uyu mwanzuro wari uvuze ko ku wakatiwe burundu, igihe cyo kuba yatangira gufatwa nk’uwujuje ibisabwa cyo gusaba gufungurwa cyashyizwe ku myaka 30 amaze afunzwe.

Mu cyemezo IRMCT yafashe kuri Jean Kambanda ku wa 23 Nyakanga 2026, yashimangiye ko ku gihano cya burundu, igihe cy’ibanze cyo kwemererwa gusuzumirwa ubusabe bwo gufungurwa mbere y’igihe ari “imyaka irenga 30”.

Muri iki cyemezo, IRMCT yagaragaje ko mu Ukuboza 2015, ICTR yakatiye Pauline Nyiramasuhuko n’abo bareganwaga igifungo cy’imyaka 47, isobanura ko kubarira ku myaka 45 nibigaragara ko byagize ingaruka mbi, izabisuzuma.

Bivuze ko uru rwego ruramutse rusuzumye, rugasanga guhwanisha igifungo cya burundu n’imyaka 45 byaragize ingaruka, rwazamura iyo myaka ikagera kuri 47 yakatiwe Nyiramasuhuko n’abo bareganwe kuko ari cyo gihano kirekire cyabayeho mu mateka ya ICTR, ICTY na IRMCT.

Kambanda yangiwe gufungurwa

Kambanda yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo kwemera ibyaha birimo Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Mu Kamena 2026 yasabye IRMCT gufungurwa mbere y’igihe.

Yagaragaje ko amategeko ya Sénégal, aho afungiye, yemerera umuntu wakatiwe burundu gusaba kurekurwa mbere y’igihe nyuma y’imyaka 25, kandi ko we yari amaze hafi imyaka 29 afunzwe.

IRMCT ariko yavuze ko kuba amategeko y’igihugu umuntu afungiyemo amwemerera gusaba gufungurwa bidahita bivuga ko yujuje ibisabwa imbere ya IRMCT. Yemeje ko Kambanda yari amaze hafi imyaka 29, bityo akaba ataragera ku gipimo cy’imyaka irenga 30.

Kambanda yanagaragaje ikibazo cy’izabukuru n’uburwayi, ariko Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, avuga ko ibimenyetso byatanzwe bitagaragazaga impamvu zidasanzwe cyangwa zikomeye zatuma afungurwa atarageza ku myaka 30 afunzwe.

Ibi bivuze ko amategeko y’igihugu umuntu afungiyemo atari yo ashingirwaho mu gufata umwanzuro wa nyuma. Perezida wa IRMCT ni we ufite ububasha bwo kwemeza cyangwa kwanga gufungura umuntu wakatiwe n’inkiko mpanabyaha.

Musema yujuje imyaka 30 ariko ntiyafungurwa

Urugero rwa Alfred Musema rugaragaza ko kurangiza bibiri bya gatatu by’igihano bidahita biha umugororwa amahirwe yuzuye yo gufungurwa mbere y’igihe.

Musema yafatiwe mu Busuwisi ku wa 11 Gashyantare 1995. Mu 2000, ICTR yamuhamije Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu imukatira igifungo cya burundu. Ubujurire bwe ntibwahinduye icyo gihano.

Yongeye gusaba gufungurwa muri Mutarama 2025. Mu cyemezo cyo ku wa 12 Mutarama 2026, IRMCT yavuze ko kuva muri Gashyantare 2025 yari amaze igihe gihagije kugira ngo yemererwe gusuzumirwa ubusabe bwo gufungurwa.

Mu kwanga ubusabe bwa Musema, IRMCT yashingiye ku buremere bw’ibyaha yahamijwe, ku kuba itarabona ibimenyetso bihagije by’uko yahindutse no ku kuba yakomeje guhakana uruhare rwe bwite mu byaha yahamijwe. Yananzuye ko ubuzima bwe budafite ikibazo cyatuma afungurwa.

Ibi bisobanura ko imyaka irenga 30 ifungura umuryango wo gusaba gusungurwa mbere y’igihe ariko si igipimo cya nyuma yo gusohora muri gereza uwakatiwe igifungo cya burundu.

Ibyo IRMCT ibanza kureba

Iyo uwakatiwe igifungo cya burundu asaba gufungurwa, Perezida wa IRMCT ashobora gusaba amakuru arimo imyitwarire ye muri gereza, raporo z’ubuzima bwe, aho ateganya gutura aramutse afunguwe, uburyo yakoranye n’Ubushinjacyaha kandi agatega amatwi ubugetsi bw’igihugu afungiwemo.

Uwafunzwe ashyikirizwa ayo makuru kandi agahabwa iminsi 14 yo kugira icyo ayavugaho. Perezida wa IRMCT ashobora no kumwumva akoresheje ikoranabuhanga rya ’video-conference’ cyangwa umurongo wa telefone.

Nyuma harebwa ibintu birimo uburemere bw’ibyaha, niba umuntu agaragaza ko yahindutse cyangwa yasubiye ku murongo, ndetse n’uruhare yaba yaragize mu gufasha Ubushinjacyaha. Perezida w’uru rwego kandi agomba kugisha inama nibura abandi bacamanza babiri mbere yo gufata icyemezo.

Icyemezo cyo gufungura umuntu gishobora no gushyiraho amabwiriza agomba kubahiriza, kandi umwanzuro Perezida wa IRMCT afashe kuri ubwo busabe ntujuririrwa.

Bityo ku muntu wakatiwe igifungo cya burundu na ICTR, kuba amaze imyaka irenga 30 ni intambwe ikomeye ituma ashobora gufatwa nk’uwujuje igihe cyo gusuzumirwa ubusabe. Ariko urugero rwa Musema rugaragaza ko ibyo bidahagije.

Ubusabe bwa Kambanda Jean bwaranzwe kubera ko atujuje bibiri bya gatatu by'igifungo yakatiwe
Musema Alfred yangiwe gufungurwa kuko nta bimenyetso bigaragaza ko yicuza ibyaha yahamijwe cyangwa ko yihannye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages