Ibi bikorwa byatangijwe ku wa 9 Kanama 2026, bitangirizwa ku Musozi wa Gisanga uri mu miremire iri mu Murenge wa Mbuye.
Abitabiriye ibi bikorwa ni abaturage bakomoka mu Murenge wa Mbuye ariko batuye mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse n’ababa mu mahanga, aho bakoze urugendo rwo guterera uyu musozi ‘hiking’.
Ibi bikorwa byitabiriwe n’abaturage basanzwe bahatuye, abayobozi ndetse n’abo mu nzego z’umutekano.
Urugendo rwo guterera uyu musozi rwahaye abarwitabiriye amahirwe yo kwibonera ubwiza
bw’aka gace no kureba uburyo ibyiza nyaburanga bya Mbuye byabyazwa umusaruro mu guteza imbere ubukerarugendo.
Muri iki gikorwa hatangijwe Ikigega cy’Iterambere mu Murenge wa Mbuye “Mbuye Development Fund” (MDF).
Umuturage ushaka kujya muri iki kigega azajya agura imigabane, aho umugabane umwe ungana na 5.000 Frw, ayo mafaranga akazajya yifashishwa mu bikorwa by’iterambere muri aka gace.
Indi mpamvu hashyizwe imbaraga mu kumenyekanisha aka gace gakungahaye ku buhinzi bw’ikawa, amabuye y’agaciro, ubuhinzi bw’imyumbati n’ibindi ni ukugira ngo abashoramari bazajye baza gushora imari muri ibi bikorwa bitandukanye bibarizwamo.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbuye bwashimye abateguye iki gikorwa buvuga ko guhuza
imbaraga ari ingenzi kandi ko hagomba kubakirwa ku mahirwe ahari kugirango n’ibindi bikorwa by’iterambere bigere muri ako gace.
Bakomeje babibutsa ko Leta ikora ibishoboka byose kugira ngo yorohereze abashoramari gushora imari mu bikorwa by’iterambere biteza imbere igihugu cyabo ndetse nabo ubwabo muri rusange.
Tuyisenge Jean Marie Vianny uyobora Diaspora ya Mbuye, yavuze ko abakomoka i Mbuye
n’inshuti zabo bafite ishyaka ryo kuhabona hagira iterambere rikomeye rizatuma abahatuye
babona amahirwe yo kubona akazi ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere bikabageraho.
Yakanguriye abandi bashoramari bo hirya no hino mu gihugu kujya gushora imari muri aka gace kuko hari amahirwe menshi yabafasha kwiteza imbere ndetse anasaba ababyifuza bose kuyoboka ikigega cyashyizweho.
Umurenge wa Mbuye ni umwe mu Mirenge igize Akarere ka Ruhango, ufite ahantu nyaburanga hatandukanye hasurwa na bamukerarugendo harimo Umusozi wa Gisanga, Mayunzwe na Nzaratsi, inkengero z’imigezi y’Uruniga, Akabebya n’Ururumanza ndetse n’Ururembo rw’Umutwarekazi Nyirakigwene.
Habayo kandi ibitare bya Vugiza, ibigabiro bya Rubona n’amwe mu mariba y’inka ndetse n’ahandi hatandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!