00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubusabe bwa Dr. Augustin Ngirabatware bwo gufungurwa bwanzwe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 August 2026 saa 08:18
Yasuwe :

Urwego Mpuzamahanga rushinzwe imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha, IRMCT, rwanze ubusabe bwa Dr. Augustin Ngirabatware bwo kugabanyirizwa igihano cyangwa kurekurwa mbere y’igihe, rusobanura ko atujuje ibisabwa.

Icyemezo cyafashwe na Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, ku wa 11 Kanama. Gisubiza ubusabe bwa Ngirabatware bwo ku wa 24 Kamena 2026.

Dr. Ngirabatware yabaye Minisitiri w’Igenamigambi kuva muri Mata 1990 kugeza muri Nyakanga 1994. Yafatiwe mu Budage ku wa 17 Nzeri 2007, ashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, ICTR, ku wa 8 Ukwakira 2008.

Mu Ukuboza 2012, ICTR yahamije Dr. Ngirabatware icyaha cyo gutanga amabwiriza yo gukora Jenoside, gutera inkunga Jenoside no gushikariza abantu kuyikora, imukatira igifungo cy’imyaka 30. Tariki ya 27 Nzeri 2019 yatsinzwe ubujurire, iki gihano kigumaho.

Tariki ya 25 Kamena 2021, Dr. Ngirabatware yahamijwe ikindi cyaha cyo kurenga ku mabwiriza y’urukiko, akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri cyiyongera ku myaka 30 yari yarakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside.

Dr. Ngirabatware yajyanywe muri gereza ya Sénégal tariki ya 17 Nyakanga 2021 kugira ngo aharangirize igihano cyose yakatiwe n’inkiko za Loni; ICTR na IRMCT.

Mu ibaruwa yandikiye IRMCT muri Kamena, yavuze ko yarangije kimwe cya kabiri cy’igifungo cy’imyaka 32 yakatiwe, asobanura ko tariki ya 17 Nzeri 2026 azaba amaze imyaka 19 afunzwe.

Yasobanuriye IRMCT ko ibaye imufunguye, yatura muri Sénégal kandi ko atazabera iki gihugu umutwaro kuko umuryango we uteganya kumuha ubufasha.

Dr. Ngirabatware kandi yavuze ko hari inzego ziteguye kumuha akazi k’ubujyanama mu by’ubukungu, asobanura ko anateganya gukomeza ubushakashatsi ku bukungu no kubwandikaho.

Yagaragaje ko nubwo ataramara bibiri bya gatatu by’igihano yakatiwe biteganywa na IRMCT, amategeko ya Sénégal amwemerera kuba yasaba kurekurwa.

Ku wa 11 Kanama, IRMCT yavuze ko mu mikorere yayo, isuzuma ubusabe bw’umugororwa bwo kumugabanyiriza igihano cyangwa kumurekura mbere y’igihe ari uko amaze bibiri bya gatatu by’igihano yakatiwe.

Uru rwego rwagaragaje ko kuba amategeko y’igihugu Dr. Ngirabatware afungiwemo yamwemerera gusaba kurekurwa bidakuraho ibyo rusaba.

IRMCT yanavuze ko imyaka y’amavuko ya Dr. Ngirabatware n’ibibazo by’ubuzima yagaragaje atari impamvu zidasanzwe zatuma ibisabwa birengwaho, akaba yagabanyirizwa igihano cyangwa akarekurwa.

Nyuma yo kugisha inama abacamanza batandatu bagize uruhare mu manza za Dr. Ngirabatware, bose bakagaragaza ko atujuje ibisabwa kandi ko nta mpamvu zihariye afite, Umucamanza Graciela yanze ubu busabe.

Dr. Augustin Ngirabatware yasabye gufungurwa hashingiwe ku mategeko ya Sénégal, IRMCT irabyanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages