Nubwo ari umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane kuva yatangira kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda, ntabwo yakunze kuganira n’itangazamakuru kenshi cyangwa se ngo aganire cyane kuko ari umukinnyi utazwiho kugira ishuti nyinshi.
Ibi bituma ushaka kumumenyaho byinshi bimugora, dore ko atamaze n’igihe kinini ari ku rwego rwo hejuru nk’uko bisanzwe bigenda ku bandi bakinnyi bamenyekanye.
Uyu munsi tugiye kurebera hamwe bimwe mu byo ushobora kumenya kuri rutahizamu Iradukunda Elie Tatou, uri gutanga ibyishimo bisendereye ku bakunzi ba Rayon Sports mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026.
Iradukunda yavutse ku itariki ya 1 Ukwakira 2006, avukira mu Mujyi wa Kigali, ariko ntiyarererwa iwabo, ahubwo arererwa mu rugo rwa Tuyisenge Aimable usanzwe ugurisha abakinnyi.
Uyu mugabo yamubonye akina umupira mu muhanda nk’uko abana benshi batangira gukina ruhago muri Afurika, yiyemeza kumujyana iwe kugira ngo amufashe gukuza impano ya ruhago.
Ntabwo ubuzima bw’ishuri bwahiriye Iradukunda, ahubwo yahisemo gukurikira umupira w’amaguru, akajya akorera imyitozo mu makipe amwe n’amwe yitoreza mu Mujyi wa Kigali arimo Spark na Vision FC.
Aya makipe yayakozemo amagerageza atandukanye, kongeraho na Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu, ariko habura n’imwe imushima cyane ko imbaraga zari nke bigendanye n’imyaka yari afite.
Mu 2022, Tuyisenge yamujyanye mu Karere ka Huye kugira ngo agerageze andi mahirwe, bihurirana n’uko iyi kipe yari ibonye Umutoza Afahmia Lotfi wakundaga abakinnyi bakiri bato, aha amahirwe Iradukunda Elie.
Mu mwaka w’imikino wa mbere yahise atsindira iyi kipe ibitego bitandatu, mu mwaka wa kabiri yatsinze ibitego bitanu, ariko mu mwaka wa gatatu ntiyatsinda igitego na kimwe kuko umutoza yakinaga uburyo butuma abura umwanya, ariko n’ubundi aba umukinnyi mwiza w’umwaka ukiri muto mu Rwanda mu mwaka wa 2023/34.
Nubwo byari bimeze bityo , uyu mukinnyi yabonye amahirwe yo kujya kwerekana impano ye i Burayi, kuva mu Ukuboza 2024 kugeza muri Gashyantare 2025, ajya muri Portugal.
Icyo gihe yakoreye imyitozo muri imyitozo muri S.C. Braga yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere no muri U.D. Leiria yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri icyo gihugu.
Nubwo atigeze abona amahirwe y’ikipe yamufata, mu mwaka wa kane yongeye kwigaragaza muri Mukura VS yatozwaga na Nshimiyimana Canisius, atsinda ibitego bine no gufasha mu gice cy’ubusatirizi anyuze mu mpande.
Rayon Sports yahise imubenguka imukura muri iyi kipe yo mu Karere ka Huye yari asigaraniye amasezerano y’umwaka umwe, ayisinyira imyaka ibiri nk’umwe mu bakinnyi b’ingenzi izubakiraho umushinga wayo w’intsinzi irambye.
Mu 2023 yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ku nshuro ya mbere, ariko yirukanwamo kubera imyitwarire mibi, gusa mu ikipe y’abatarengeje imyaka 18 na yo yirukanywemo yashinjwaga imyirondoro ibiri.
Ubuzima bwo hanze y’ikibuga
Iyo avuye mu kibuga abaho ubuzima nk’ubw’abandi bakinnyi cyangwa abandi bantu, ariko akaba akaba mu byo akora kenshi bitari kure y’umupira w’amaguru, dore ko akunda imikino y’i Burayi, akaba umukunzi wa Manchester United FC.
Nk’abandi bantu bose Iradukunda Elie Tatou agira urukundo, ariko mu myemerere ye ntiyakwemera kurujyamo kandi akennye. Ikindi kandi uri umukobwa ukazana iby’amafaranga iby’urukundo bitaragera kure, ahita akugendera kure.
Mu myemerere ya Iradukunda, aramutse yaratandukanye n’uwo akunda, aho kugira ngo basubirane yahusha penaliti yo ku mukino wa nyuma, ikipe akinira igasezererwa akazabyirengera nyuma.
Umuntu utubaha akazi cyangwa se ngo yuzuze inshingano ze, Iradukunda Elie Tatou amufata nk’umugambanyi.
Uyu mukinnyi ukunda ibiryo bitarimo amavuta, ntakunda umutoza udaha agaciro abakinnyi be, akanga urunuka umuntu wese utekereza kugurisha umukino, akitsindisha kubera izindi nyungu.
Aramutse abaye umwe mu bayobozi b’inzego ziyobora umupira w’amaguru, yakosora amakosa ahakorerwa kuko ari ho hari izingiro rya byose ku iterambere rya ruhago.
Ntabwo Iradukunda Elie yemera umuntu usaba imbabazi kuko yakosheje, ahubwo yemera ko ibikorwa by’uwakosheje ari byo bimuhesha imbabazi.
Iradukunda wari kuba umwubatsi iyo ataza gukina umupira w’amaguru, asanga kuba icyamamara bituma atisanzura mu bantu nk’uko bisanzwe.
Ntiyumva cyane radio nk’uko bigenda ku bakinnyi benshi, kuko asanga zivugirwaho ibisenya abakinnyi aho kububaka, gusa akavuga ko ababikora na bo baba bashaka amaronko.
Iyo ari wenyine yumva umuziki cyane, akaba umukunzi w’indirimbo za Fireman na Bulldog, ndetse akaba ari na bo bahanzi b’ibihe byose kuri we.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!