00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere icyorezo cya cyclospora cyishe abantu muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 August 2026 saa 09:14
Yasuwe :

Abayobozi muri Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bemeje ko abantu babiri bapfuye bazize icyorezo cya cyclospora, bikaba ari ubwa mbere hapfa abantu bazize iyi ndwara muri Amerika.

Ishami ry’Ubuzima n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri Michigan ryatangaje ku wa Mbere ko abo bantu bombi bari basanzwe bafite ibibazo bikomeye by’ubuzima, ndetse bakaba bari bafite indwara zo mu mara n’umwuma ukabije.

Wade Syers, impuguke mu by’umutekano w’ibiribwa muri Kaminuza ya Leta ya Michigan, yabwiye Reuters ati “Iki kibazo cyongeye kugaragaza akamaro ko kumenya inkomoko y’iki cyorezo no gukumira ko abandi bantu bakomeza kwandura.”

Minisiteri y’Ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryatangaje ko yamenye amakuru y’impfu zatangajwe muri Michigan.

Cyclospora ni agakoko gatera impiswi ikomeye zishobora kujyana no kujya ku musarani kenshi ndetse rimwe na rimwe bikabaho ku buryo bukabije nk’uko Ikigo gishinzwe Kurwanya no gukumira Indwara (CDC) kibitangaza.

Gatera indwara ya ‘cyclosporiasis’ idakunze kwica cyane ariko ikunze kugaragara cyane mu mpeshyi.

Ibimenyetso byayo birimo impiswi zikomeye, gucibwamo n’ibindi bibazo bijyanye n’urwungano ngogozi.

Inzego zishinzwe ubuzima muri Amerika zavuze ko imboga za ‘lettuce’ zijya kumera nk’amashu zo muri Mexique yakoreshejwe muri restaurant ya Taco Bell mu Leta eshanu ari yo yagaragajwe nk’intandaro y’iki cyorezo, ariko hakomeje gushakishwa andi masoko ashobora kuba yaragizemo uruhare.

CDC yatangaje ko kugeza ku wa 28 Nyakanga yari imaze kubona abantu 6.707 bemejwe muri laboratwari ko barwaye cyclosporiasis, mu gihe abandi barenga 11.500 bakekwaho iyo ndwara batarabona ibisubizo byemeza ko bayifite ariko bakiri gukorwaho iperereza.

Inzego z’ubuzima muri Michigan zatangaje ku wa Mbere ko muri iyo Leta yo hamaze kuboneka abantu 11.234 bafite ibibazo bifitanye isano n’iyi ndwara bijyanye, bavuye kuri 461 bari batangajwe mu makuru yatanzwe ku wa Gatanu.

Bwa mbere icyorezo cya cyclospora cyishe abantu muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages