Amakuru avuga ko aza gusura Inkambi ya Nyabiheke iherereye mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba.
Angelina Jolie ni umukinnyi wa filime wavutse ku wa 4 Kamena 1975 i Los Angeles muri Leta ya California. Ni umukobwa wa Jon Voight, na we wamamaye muri sinema, na Marcheline Bertrand.
Jolie yamenyekanye cyane muri filime zirimo Lara Croft: Tomb Raider, Mr. & Mrs. Smith, Salt, Maleficent n’izindi, ndetse yegukanye ibihembo bikomeye birimo Academy Award na Golden Globe Awards.
Mu 2001, yagizwe Goodwill Ambassador wa UNHCR, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi. Mu 2012 yazamuwe ku rwego rw’Intumwa yihariye.
Uru ruzinduko rwe mu Rwanda ntabwo ari urwa mbere. Muri Werurwe 2013, Jolie yageze i Kigali ari kumwe na William Hague wari Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.
Icyo gihe bari mu bikorwa byo gukangurira Isi kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa mu bihe by’intambara, by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri urwo ruzinduko, Jolie na Hague basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwo yasohokaga mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Jolie yavuze amagambo agaragaza ko ibyo yari amaze kubona byamukoze ku mutima. Icyo gihe yagize ati “it’s moving”, bisobanura ko ibyo yari amaze kubona byari ibintu biteye agahinda kandi bikomeye ku mutima.
Inkambi ya Nyabiheke icumbikiye impunzi 12.134 ziganjemo izavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!