Urwego rushinzwe kurengera abaturage muri Zimbabwe rwatangaje ko ubwo bwato bwarohamye ku wa Kabiri nyuma yo guhura n’imiraba ikomeye, mu gihe nibura abantu 77 barokowe.
Ubwo bwato bwari busanzwe butwara abantu hagati y’Umujyi wa Kariba uri mu Majyaruguru ya Zimbabwe, ibirwa bitandukanye ndetse n’ahakorerwa ibikorwa by’uburobyi.
Urwego rushinzwe ubutabazi rwavuze ko ubwato bwari bugenewe gutwara abantu 90, ariko bwari butwaye abarenga uwo mubare igihe impanuka yabaga.
Nubwo umubare nyawo w’abagenzi n’abakozi bari muri ubwo bwato utaratangazwa, amatike yari yagurishijwe agaragaza ko hari harimo abantu bakuru 114 n’abakozi batanu.
Abayobozi bavuze ko hashobora kuba hari harimo n’abana batari bageze ku myaka yo kugura amatike, bityo bakaba batabaruwe.
Polisi ya Zimbabwe yatangaje ko ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikomeje. Televiziyo y’igihugu, ZBC, yerekanye amashusho y’amato yihuta yerekeza aho ubwato bwarohamiye, mu gihe kajugujugu yari hejuru y’icyo kiyaga. Hanoherejwe abahanga mu kwibira mu mazi ngo bafashe mu bikorwa byo gushakisha ababuze.
Uwitwa Maxton Kanhema wari hafi y’aho impanuka yabereye yabwiye AFP ko ubwo bwato bwahagurutse mu bihe bibi by’ikirere, ndetse ko bishoboka ko umuraba wabukubise ugatuma moteri zabwo zihagarara.
Ati “Tukiri mu mazi twabonye ikimenyetso cy’uko bari mu kaga, maze amato yari hafi ahita aza gutabara.”
Pariki ya Matusadona yatanze kajugujugu yo gufasha mu bikorwa by’ubutabazi, hiyongeraho amato manini, abibira mu mazi bo muri ako gace ndetse n’abasirikare.
Ikiyaga cya Kariba giherereye ku mupaka wa Zimbabwe na Zambia, ku bilometero birenga 300 mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’Umurwa Mukuru Harare. Ni cyo kiyaga cyakozwe n’abantu gifite amazi menshi kurusha ibindi ku Isi. Cyakozwe nyuma yo kubaka urugomero rwafunze uruzi rwa Zambezi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!