Aba bana biyongereye ku bana 438 biswe amazina kuva mu 2005 umuhango wo Kwita Izina watangira mu Rwanda.
Mu 2025 ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda arenga miliyoni 685$ avuye kuri miliyoni 647$ yinjiye mu 2024. Ni amafaranga yavuye muri ba mukerarugendo barenga miliyoni 1,49 basuye u Rwanda muri uwo mwaka.
Aya mafaranga kandi yaturutse mu bikorwa by’ubukerarugendo bitandukanye byakorewe muri pariki zitandukanye z’igihugu kuko muri uwo mwaka Pariki z’igihugu zose hamwe zasuwe n’abakerarugendo 155.394.
Ni mu gihe mu bikorwa nko kwakira inama mpuzamahanga kuko mu 2025 u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga 165, zitabiriwe n’abarenga ibihumbi 61, byinjiriza u Rwanda miliyoni 94,7$.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yagaragaje ko umunsi wo Kwita abana b’ingagi amazina ugira akamaro kuva ku muhanda wo mu Mujyi wa Musanze kugera kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Ati “Mfashe urugero tukareba nko mu Mujyi wa Musanze wonyine, ubu umaze kugira hoteli zifite inyenyeri zirenga 52. Izo zose zaje kubera ubukerarugendo bumeze neza. Iyo abadusuye baje babona aho barara ntibashobora kugira ikibazo cy’aho bashobora gucumbika. Iyo ni imwe mu bigaragara.”
Mugabowagahunde yavuze ko umunsi wo Kwita Izina wungura buri wese mu nzego zinyuranye z’ubuzima bw’igihugu.
Biteganyijwe ko uyu muhango uzitabirwa n’abarenga ibihumbi 10. Abo bantu bose bakenera ababatwara, aho barara, restaurant zibagaburira.
Ati “Usanga buri wese agerwaho n’ingaruka z’umunsi wo Kwita Izina. Nyuma yo Kwita Izina tubona ko imibare ihita yiyongera ku basura Intara y’Amajyaruguru. Abasura baje kureba ingagi, ariko natwe ntitwicaye, turakora ibishoboka byose kugira ngo umujyi wacu urenge ku gusura ingagi gusa, ahubwo abasura bajye bahamara iminsi bagira n’ibindi basura.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima muri, RDB, Mutangana Eugène, yagaragaje ko amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal FC yo mu bwongereza yatanze umusaruro kuko mu gihe cy’imikoranire abasura igihugu biyongereye n’musaruro w’ubukerarugendo ukiyongera.
Yatanze urugero rwa 2025 aho amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo mu 2025 ari miliyoni 685$, avuye kuri miliyoni 647$ zari zinjijwe mu 2024. Abasuye u Rwanda mu 2025 bagera kuri miliyoni 1,49.
Ati “Ibi ni ibyo kwishimira, ntabwo bivuze ko ari ubufatanye gusa bwatumye tubigeraho, hari n’ibindi dukora mu buryo butandukanye ariko cyane cyane aya masezerano harimo ayo twagiranye na Arsenal yagize uruhare mu kuzamura ubukerarugendo, mu mafaranga twinjiza ndetse n’izindi nyungu zishamikiye ku bukerarugendo.”
Ku wa 14 Nyakanga 2026 u Visit Rwanda yinjiye mu mikoranire na Aston Villa, amasezerano atuma Visit Rwanda iba umuterankunga mukuru (Principal Partner), umufatanyabikorwa mu bukerarugendo (Official Tourism Partner) ndetse n’utanga ikawa yemewe n’iyi kipe (Official Coffee Provider).
Muri aya masezerano, ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragara imbere ku mipira y’amakipe yose ya Aston Villa arimo iy’abagabo, abagore ndetse n’amakipe y’abakiri bato n’ahandi hantu h’ingenzi.
Mutangana yavuze ko amasezerano ya Aston Villa na yo yitezwemo umusaruro ushimishije.
Ati “Kuba twaragiranye amasezerano na Aston Villa ntabwo bivuze ko twavuye hejuru tukamanuka. Mu kinyarwanda baravuga ngo nta mukiliya muto, kandi tugomba kwagura umubano, ubufatanye, twizera ko amasezerano tumaze kugirana na Aston Villa azatugeza kuri byinshi kandi twiteguye no kugirana amasezerano n’izindi aho bishoboka.”
Visit Rwanda isanzwe ifitanye amasezerano na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Atlético de Madrid yo muri Espagne.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!