Uyu mutingito ni wo ukomeye kurusha iyindi yose yabaye muri Colombia muri iki kinyejana.
Perezida De La Espriella yavuze ko Leta yashyize imbaraga mu gutabara abari mu kaga no gushakisha abagwiriwe n’ibisigazwa by’inyubako.
Ati “Guverinoma y’igihugu yashyize imbaraga zayo zose mu kurengera ubuzima, gufasha abaturage bagizweho ingaruka no kugeza ubufasha aho bukenewe hose. Icy’ibanze ni ugutabara abantu bagwiriwe n’ibisigazwa by’inyubako.”
De La Espriella yasuye Quibdo, umurwa mukuru w’Intara ya Choco aho yemereye inkunga yo kwishyura ubukode ku bantu batagifite aho gukinga umusaya, mbere yo kujya i Cali, umujyi wa gatatu munini muri Colombia.
Nubwo byari biteganyijwe ko atangaza imibare mishya y’abapfuye mu gihugu hose, yavuze gusa ko mu Ntara ya Valle del Cauca, irimo Umujyi wa Cali, abantu 35 bari bamaze gupfa naho 700 bakomeretse.
Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Colombia byatangaje ko abapfuye mu gihugu hose bashobora kuba bageze ku 132.
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’imiterere y’ubutaka, USGS, cyatangaje ko uyu mutingito wari ufite ubukana bwa 7,4 kandi ukaba warabereye ku bujyakuzimu bwa kilometero 107.
Ikigo cya Colombia gishinzwe iby’imiterere y’ubutaka cyavuze ko ari wo mutingito ukomeye kurusha iyindi yose wabaye muri icyo gihugu mu kinyejana cya 21.
Mu masaha y’ijoro, abakora ibikorwa by’ubutabazi n’abakorerabushake bakomeje gushakisha abantu bashobora kuba bakiri munsi y’inyubako zasenyutse.
Mu mijyi ya Cali, Armenia na Manizales hashyizweho amasaha abaturage batemerewe kugenda mu iijoro, nyuma y’uko Umuyobozi wa Cali avuze ko hari ubujura bwari bwatangiye. Polisi n’igisirikare byoherejwe mu mihanda, naho Perezida De La Espriella yemera kohereza abandi bashinzwe umutekano 1.000 muri Cali.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!