00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Leo XIV yasabye abateraniye i Kigali kwimakaza ukuri, agaciro ka muntu n’amahoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 August 2026 saa 10:47
Yasuwe :

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV yasabye abakora itangazamakuru bateraniye i Kigali gushyira imbere ukuri, kubaha agaciro ka muntu no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bugamije guteza imbere amahoro n’inyungu rusange z’abantu.

Ubu butumwa bwa Papa Leo XIV bwagejejwe ku bitabiriye SIGNIS World Conference, inama mpuzamahanga y’abakora mu itangazamakuru rya Kiliziya iri kubera i Kigali.

Yagaragaje ko ari ngombwa ko ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga bishingira ku kuri no ku kubaha ubuzima n’agaciro ka buri muntu.

Ubu butumwa bwa Papa bwatanzwe n’Intumwa ye mu Rwanda, Musenyeri Arnaldo Catalan.

Papa yagejeje ku bitabiriye iyi nama indamukanyo ze, anagaragaza icyizere ko ibiganiro byabo bizatanga umusanzu mu gushaka uburyo itangazamakuru ryagira uruhare mu guteza imbere inyungu rusange z’ikiremwamuntu.

Papa Leo XIV yavuze ko muri iki gihe ikoranabuhanga n’imbuga za internet bigenda birushaho kugira uruhare rukomeye mu mibereho ya buri munsi, bityo ko uburyo bwo gutanga amakuru bukwiye gushingira ku mahame arengera umuntu n’umuryango mugari.

Yibukije ko itumanaho ryo kuri internet ritagomba gufatwa nk’uburyo bwo gukwirakwiza amakuru gusa, ahubwo ko rigira uruhare mu kubaka umuco no guhindura imyumvire y’abantu ku buryo babona Isi.

Mu butumwa bwe, Papa yasabye abitabiriye gushaka uburyo bufatika bwo guteza imbere itumanaho rikoresha ikoranabuhanga mu kubaka ubwumvikane hagati y’abantu no kurengera ibidukikije.

Papa Leo XIV yavuze ko gukoresha neza ikoranabuhanga mu itumanaho bishobora gufasha kubaka umuco urangwa n’ubumwe, amahoro ndetse no kwita ku bidukikije.

Yasabye abakora mu itangazamakuru gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bifasha sosiyete, birinda ko ikoranabuhanga rikoreshwa mu buryo bubangamira agaciro ka muntu cyangwa bugateza amacakubiri.

Iyi nama ya SIGNIS World Conference ibereye i Kigali yahuje abakora mu itumanaho n’itangazamakuru rya Kiliziya baturutse mu bihugu bitandukanye, baganira ku buryo ikoranabuhanga ryakoreshwa mu guteza imbere umuco w’amahoro n’ubwumvikane.

Ubu butumwa bwa Papa bwatanzwe n’Intumwa ye mu Rwanda, Musenyeri Arnaldo Catalan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages