00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Uganda wafungiwe i Kinshasa ashinjwa kuba Umunyarwanda yanenze Tshisekedi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 August 2026 saa 03:17
Yasuwe :

Kamukama Abbre uherutse gushyikirizwa AFC/M23 nyuma y’igihe kinini afungiwe i Kinshasa, yanenze ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwamufunze bumushinja kuba Umunyarwanda kandi ari Umunya-Uganda.

Uyu Munya-Uganda ni umwe mu bantu 15 Leta ya RDC yashyikirije AFC/M23 tariki ya 7 Kanama 2026, ibinyujije muri Komite Mpuzamahanga y’umuryango Croix Rouge, ICRC.

AFC/M23 yasobanuye ko mu bantu yashyikirijwe, icyenda bonyine ari bo bari ku rutonde rurerure rw’abo yasabye ko Leta ya RDC ifungura, igaragaza ko abandi batandatu barimo batanu bo muri Haut-Katanga, Ituri na Kinshasa ndetse na Kamukama.

Ubwo Kamukama yatangaga ubuhamya, yasobanuye ko yari asanzwe acururiza imyenda i Goma na Uganda kandi ko yari afite ibyangombwa bimwemerera gukora aka kazi, ariko Leta ya RDC imufunga imurenganya.

Yagize ati "Nakoraga ubucuruzi, ngura imyenda i Goma nkayijyana muri Uganda. Birumvikana nari mfite ibyangombwa. Ni uko ndafungwa. Nashinjwaga kuba Umunyarwanda kubera isura yanjye. Ntacyo nari mfite cyo kuvuga."

Kamukama yavuze ko gereza yafungiwemo i Kinshasa yari nk’ikuzimu cyangwa imva kuko yari abayeho nabi cyane, afatwa nk’inyamaswa, ntiyahabwa n’uburenganzira bwo kuburana, bigera aho atekereza ko atazarekurwa.

Ati "Nambuwe ibyangombwa byose. Banze no kumburanisha. Nari maze igihe kinini muri gereza kandi ubwo bari baje kumburanisha, bambwiye ko ibwiriza ryaturutse hejuru. Ntibwari ubutabera, ryari itegeko ryaturutse hejuru."

Uyu Munya-Uganda yavuze ko yatekerezaga ko igihugu cye na RDC bikwiye kubana kivandimwe kuko Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Félix Tshisekedi bagaragara nk’inshuti ariko ko Leta ya Kinshasa ikora nabi.

Ati "Mpora mbona Perezida Tshisekedi ari kumwe na Perezida Museveni. Museveni tumwita umubyeyi wa Afurika. Niba uyobora abantu, ukwiye kugira icyerekezo. Museveni yamugira inama kubera ko Museveni aha ikaze bose ni yo mpamvu amaze igihe ku butegetsi. Ariko se ni gute waba inshuti ya Museveni, ntugire icyo umwigiraho?"

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ifungwa rya Kamukama rigaragaza ishusho y’ibibazo bimaze igihe byugarije RDC birimo ivangura, guheza no gutoteza hashingiwe ku nkomoko n’isura.

AFC/M23 yasabye umuryango mpuzamahanga gusaba Leta ya RDC guhagarika gufunga abantu ibaziza inkomoko yabo, isura n’ubwoko, ikanafungura Abanye-Congo bose ifunze binyuranyije n’amategeko.

Kamukama Abbre yavuze ko Leta ya RDC yamufunze imushinja kuba Umunyarwanda, kubera isura ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages