00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KTN Rwanda yahawe igihembo mu bigo by’indashyikirwa

Sosiyete itunganya ubutaka ku buso bunini bugenewe guturwaho igashyiramo ibikorwaremezo birimo imihanda, inzira z’amazi n’ibindi, KTN Rwanda, yegukanye igihembo cy’abantu 100 n’ibigo byakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Afurika.

Ibi bihembo byiswe ‘The 100 Legendary African Dignitaries Leadership Conference and Awards 2026’, byatangiwe mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku wa 5 Gicurasi 2026.

Bitangwa n’Ikigo cyitwa The Business Executive (TBE) Communications Group cyo muri Ghana gitanga serivsi zijyanye n’itumanaho n’itangazamakuru, gikorera mu bihugu bitandukanye birimo Nigeria, Afurika y’Epfo, u Bwongereza, Amerika no muri Canada.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo witabiriwe n’abahagarariye inzego zitandukanye muri Afurika barimo abanyapolitiki nk’abaminisitiri n’abambasaderi bahagarariye ibihugu nka Ghana na Nigeria, abashoramari, ibyamamare muri sinema n’abandi batandukanye.

Abahembwa ni abafite ibikorwa binyuranye biteza imbere sosiyete z’ibihugu babarizwamo.

KTN Rwanda imaze imyaka 13 ikorera mu Rwanda. Igira uruhare mu gufasha Abanyarwanda gutura neza no kugira ibibanza byabo kuva ku bya miliyoni 3 Frw kugeza kuri miliyoni 9 Frw.

Inafasha abahembwa imishahara kuva ku bihumbi 300 Frw kuzamura gukorana na banki zikabaha inguzanyo zo kugura ibibanza, binyuze mu masezerano igirana n’izo banki.

Umuyobozi mukuru wa KTN Rwanda, Hagenimana Philémon, yavuze ko iki kigo gituye igihembo cyacyo abakiliya bacyo muri rusange, asobanura ko bagiye gukomeza gukora neza bagamije guteza imbere Abanyarwanda.

Ati ‘‘Ni igihembo twakiriye neza kandi kiziye igihe. Turashimira aya masosiyete yafashe umwanya akareba abantu b’indashyikirwa muri Afurika, u Rwanda tukaba twagaragaye nk’abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa. Ni igihembo kije guhamya akazi dukora buri munsi, muri make tubona ko abakiliya bacu bashima ibyo dukora.’’

‘‘Iki gihembo tugituye abakikiya bacu […] kuri twebwe bidutera imbaraga cyane. Biratwereka ko imbere yacu ari heza kuko ubu twatangiye no kuva kuri hegitari eshanu kugeza kuri hegitari 1000, mu gutuza neza abantu mu mushinga wa ‘Smart Green City’, aho abantu bagomba gutura bafite ibikorwaremezo, bafite ibidukikije bihagije.’’

Senateri Tabitha Karanja Keroche wo muri Kenya, nyir’uruganda Keroche Breweries ruri mu zikomeye zikora ibinyobwa, yishimiye intsinzi ye na bagenzi be 99 begukanye ibihembo, avuga ko igikomeye atari uko babitsindiye, ahubwo ko ari impinduka nziza ibikorwa bubatse bizakomeza kugira.

Ati ‘‘Si ibyo twagezeho none ahubwo ni ibigwi tuzasiga, bikazafasha ba rwiyemezamirimo b’ejo hazaza bakizera ko bishoboka […] Twe Abanyafurika ni twe bantu twenyine twakubaka Afurika yacu.’’

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kigali, Prof George Kimathi, yashimangiye ko abahawe ibihembo atari abafite inshingano mu myanya ihanitse y’ubuyobozi, ahubwo ko babikesha neza imyanya barimo, impano zabo n’ubutunzi bwabo mu kubaka Afurika nziza, asaba abato kubafatiraho urugero mu gukomeza gukora ibiteza imbere umugabane.

Ubwo Ambasaderi wa Ghana mu Rwanda, Ernest Yaw Amporful, yashyikirazaga igihembo Umuyobozi Mukuru wa KTN Rwanda, Hagenimana Philémon
KTN Rwanda yegukanye igihembo mu bigo 100 n'abantu ku giti cyabo bakoze ibikorwa by'indashyikirwa muri Afurika
Umuyobozi Mukuru wa KTN Rwanda, Hagenimana Philémon, yari yaherekejwe n'abo mu muryango we mu kwakira igihembo iki kigo cyegukanye
Umuyobozi Mukuru wa KTN Rwanda, Hagenimana Philémon, yavuze ko ikigo ayobora kigihe gukomeza gushyira imbaraga mu gutuza neza Abanyarwanda bafashwa kubona ubutaka

Amafoto: Habyarimana Raoul


Special pages