Pariki y’Akagera ibamo amoko y’inzoka 30, ubuyobozi bwayo busanga hari byinshi zibeshyerwa
Mu gihe Isi yizihiza Umunsi mpuzamahanga w’inzoka wizihizwa ku wa 16 Nyakanga buri mwaka, Pariki y’Igihugu y’Akagera yagaragaje ko inzoka ari zimwe mu nyamaswa zigira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, nubwo akenshi zikunze gutinywa no guhabwa isura itari yo.