00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Planet mu bufatanye bwo gukoresha amakuru ya satellite

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 August 2026 saa 10:33
Yasuwe :

U Rwanda na Planet byatangije gahunda yo gukoresha amakuru atangwa na satellite, izafasha inzego za Leta, kaminuza za Leta, ibigo bishya by’ikoranabuhanga byatoranyijwe ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere kubona amashusho n’amakuru ya satellite buri munsi abifasha mu gufata ibyemezo bishingiye ku makuru.

Iyi gahunda izayoborwa n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ibijyanye n’Isanzure, Rwanda Space Agency, igamije gushyigikira ibikorwa bitandukanye by’iterambere ry’igihugu hirya no hino mu Rwanda.

Ni nyuma y’umushinga w’igerageza wakorewe muri Zanzibar ku nkunga ya Tony Blair Institute na Banki y’Isi, ikaba iya mbere ya Planet yo ku rwego rwo hejuru ikoreye mu gihugu cya Afurika.

Ku rwego rwa Leta, iyi gahunda izatuma amashusho ya satellite yo kurwego ruhanitse akoreshwa mu bikorwa bitandukanye byo gushyiraho politiki no gutegura igenamigambi.

Inzego za Leta zizakoresha amakuru ya Planet mu gukurikirana ubuhinzi n’ubworozi, umutekano w’ibiribwa, ubuzima, amashyamba, kunoza igenamigambi ry’imijyi no kugena imikoreshereze y’ubutaka, ndetse no gufasha mu kwitegura no gukumira ibiza gusana ibyangijwe na byo.

Rwanda Space Agency iri gushyira amashusho ya satellite mu bikoresho by’ibanze bizifashishwa mu gufata ibyemezo mu nzego zose za Leta.

Iyi gahunda kandi irimo igice cyibanda ku burezi, aho kaminuza za Leta mu Rwanda zizakoresha amashusho n’amakuru ya Planet mu kwigisha abanyeshuri, gutegura amasomo mashya ndetse no guteza imbere ubushakashatsi bwifashisha ikoranabuhanga.

Ubufatanye muri iyi gahunda bugamije kubaka ubushobozi bw’abantu no kubaha ubumenyi bwo gusesengura no gukoresha amakuru ya satellite.

Ibigo bishya byatoranyijwe bikora mu nzego z’ingenzi z’iterambere ry’igihugu na byo bizajya bikoresha amakuru ya Planet atangwa buri munsi kugira ngo biteze imbere gahunda na serivisi bishya, hagamijwe guteza imbere ubukungu budaheza.

Amashusho n'amafoto ya satellite ya Planet agiye kujya yifashishwa n'ibigo byo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages