Muri iyo minsi itanu, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi bipima toni 8.863, aho ikawa n’icyayi ari byo byinjije amafaranga menshi.
Ikawa yinjije miliyoni $2,58 avuye kuri toni 440 zoherejwe mu mahanga, mu gihe icyayi cyinjije miliyoni $1,8 zivuye kuri toni 615.
Imboga zoherejwe mu mahanga zipima toni 852, zinjiza $832.949. Zoherejwe mu Bwongereza, u Buholandi, u Buhinde, u Bufaransa no mu bihugu bya Afurika.
Imbuto zinjije $317.263 zivuye muri toni 322. Zoherejwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Vietnam no mu bihugu bya Afurika.
Ibikomoka ku matungo byinjije $510.183 bivuye muri toni 315 zoherejwe mu bihugu bya Afurika.
Indabo zoherejwe hanze zari toni zirindwi, zinjiza $40.368. Zoherejwe mu Buholandi no mu Bwongereza. Ibi bicuruzwa byoherejwe mu bihugu birimo Singapore, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, Bangladesh no mu bihugu bitandukanye bya Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!