00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Angine’ yaba itera ubugumba?

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 10 August 2026 saa 11:21
Yasuwe :

Inzobere mu kuvura indwara zo mu muhogo, mu mazuru, mu matwi no mu ijosi, Dr. Kamaliza Marie Aimée, ukora mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, yashyize umucyo ku bijya bivugwa ko ‘angine’ itavuwe neza ishobora gutera uburemba umwana w’umuhungu.

Dr. Kamaliza yabigarutseho mu kiganiro CHUK yanyujije kuri YouTube.

Dr. Kamaliza yasobanuye ko ‘angine’ ifata utunyama tubiri tuba mu nkanka hejuru iyo twafashwe na ‘infections’ ziterwa na virusi cyangwa bacterie.

Uyirwaye arangwa no kumira akababara, kumagara mu muhogo, umuriro mwinshi ndetse bamwe banagira n’ibimenyetso bisa n’iby’ibicurane.

Iyi ndwara ikunze kwibasira abana bari hagati y’imyaka itatu na 15, ariko n’abakuru bashobora kuyirwara.

Angine ziterwa na ‘bacterie’ akenshi zibasira abana mu gihe cy’ubukonje kandi zikandura aho usanga nk’iyo batangiye kujya ku ishuri ari bwo biba cyane kandi mu bihe by’ubukonje.

Kuzirinda abana kuko ari bo zibasira cyane, bishobora gukorwa uburinda ubukonje bwinshi mu buryo bw’imyambaro ndetse no kubaha ibyo kunywa bidakonje cyane mu bihe by’ubukonje.

Angine itavuwe neza, nko mu gihe hakoreshejwe imiti gakondo cyangwa ukundi kugerageza kwivurisha imiti ariko itizewe neza, bishobora kuganisha ku zindi ndwara zikomeye.

Ati “Hari abana barwara ‘angine’ mu buryo buhoraho zigahora zigaruka. Uretse ingaruka yo kuba atakaza igihe mu kwivuza, indi ngaruka bigira ni uburwayi bufata umutima, ubwitwa ‘rheumatic heart disease’ bitewe na ‘angine’ ziza kenshi cyangwa zitavuwe neza. Hari n’ubushobora gufata impyiko bwitwa ‘glomerulonephritis’.”

Icyakora, uyu muganga yongeyeho ko aho iterambere mu buvuzi rigeze mu Rwanda, izo ndwara ziterwa na ‘angine’ itavuwe neza zitakigaragara cyane, kuko abantu basigaye bazivurwa.

Dr. Kamaliza yasobanuye ko ariko icyo kuba ‘angine’ yatera uburemba nk’uko kenshi byagiye bivugwa ari imyumvire yakomokaga ku kuba abatayivuje neza, bashobora kugira izindi ngaruka mu ngingo z’umubiri.

Ati “Iyo za ‘bacterie’ zitavuwe neza hari protéines zigenda zishira mu mubiri cyangwa mu maraso. Iyo rero bihuye n’abasirikare b’umubiri bikora ikintu gifatanye kikaba cyajya mu zindi ngingo z’umubiri. Ni byo byatumaga abantu bagira iyo myumvire yo kubikomeza.”

Uyu muganga yatanze inama ko mu gihe umuntu ababaye mu muhogo akwiye kwirinda guhita agura imiti ya ‘antibiotique’ bakeka ko ari ‘angine’ kuko hari izindi ndwara nyinshi zigira icyo kimenyetso kandi ko kwivurisha iyo miti bishobora kugabanya ubwirinzi bw’umubiri.

Angine ishobora guteza umuntu ibindi bibazo birimo n'umutima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages