Ayebare ararahirira hamwe na Sharsti Kutesa Musherure, wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibigo by’imari bito n’ibiciriritse, na Juma Witonze Kisekka, wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu. Umuhango uteganyijwe kubera mu biro bya Perezida i Entebbe kuri uyu wa Kabiri, uyoborwe na Perezida Yoweri Museveni.
Kurahira kwa Ayebare na Musherure byari byaratinze kubera ibibazo byerekeye ubwenegihugu bwabo. Bombi bagombaga kubanza kureka ubwenegihugu bwa Amerika mbere yo gutangira imirimo yabo ku mugaragaro.
Komite y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gusuzuma abashyirwa mu myanya yari yaremeye ko bombi bashobora guhabwa izo nshingano, ariko isaba ko babanza kurangiza inzira zose zijyanye no kureka ubundi bwenegihugu. Perezida Museveni na we yahisemo gusubika kurahira kwabo kugira ngo hirindwe ibibazo by’amategeko byashoboraga kuvuka nyuma.
Ku ruhande rwa Juma Witonze Kisekka, we yanyuze mu nzira itandukanye. Perezida Museveni yamugize Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu nyuma y’uko Komite y’Inteko Ishinga Amategeko yanze kwemeza Dr Lawrence Muganga, wari wabanje kugenerwa uwo mwanya.
Muganga yangiwe kubera ibibazo by’ubwenegihugu burenze bumwe no kuba ataragaragaje ibimenyetso bihagije by’uko yari yararangije inzira zemewe zo kureka ubwenegihugu bw’amahanga. Witonze yaje gusuzumwa n’iyo komite aremerwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!