00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku ihagarikwa rya robot z’imirimo itandukanye mu ngo muri Amerika

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 1 August 2026 saa 03:10
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gutangaza itegeko rishya rikumira iyinjizwa mu gihugu ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga bifite ubwenge buhangano, ibintu abantu benshi bumvaga ko bireba gusa imashini-muntu ‘humanoid robots’; gusa ariko iri tegeko rireba n’ibikoresho byo mu ngo bikoreshwa buri munsi birimo ibikora amasuku n’ibindi.

Iri tegeko rihagarika igikoresho cyose gishya kiyoborwa na porogaramu ya mudasobwa kigenda hasi, gipima ibiro birenze bibiri, gikoresha utwuma twumva tugatahura ibikiri hafi [sensors] ngo kimenye aho kiri, kandi kikaba gikoresha internet ya wireless ifite umuvuduko uri hejuru ya 200 kbps.

Ibi kandi biraza kugira ingaruka ku bikoresho byikoresha bikata ibyatsi, ibikoreshwa mu gutwara no kugeza ibintu ku bantu, ndetse n’ibikoreshwa mu bubiko bunini bw’ibicuruzwa.

Nubwo leta ivuga ko ibi bikoresho bituruka mu mahanga mu gihe kizaza bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu, abayobozi banyuranye ahanini bagaragaje iri tegeko nk’uburyo bwo gukururira inganda gutangira kubikorera imbere muri Amerika.

Magingo aya, hafi y’ibi bikoresho byose muri Amerika bikorerwa hanze y’igihugu, n’ibigo bibikorera imbere mu gihugu bisabwa gusaba uruhushya rwihariye mu gihe 65% y’ibice byifashishwa mu gukora ibi bikoresho bidaturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iri tegeko ntirireba ibikoresho abantu basanganywe mu ngo zabo, ndetse n’amaduka azakomeza kugurisha ibisanzwe mu bubiko bwayo.

Ikigeretse kuri ibyo, nubwo havuzwe ikibazo cy’icyuho mu mutekano w’ikoranabuhanga aho umuntu yabashije kwinjira mu ikoranabuhanga rya robot zikora amasuku 7.000, kugeza ubu leta ya Amerika ntisuzuma ibijyanye n’umutekano w’ibi bikoresho mbere yo gutanga uruhushya rwihariye rwo kubikora.

Ibikoresho byinshi bikoresha ubwenge bukorano biri guhagarikwa muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages