00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meta, Google, TikTok, na Snapchat zarezwe mu manza 3000

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 August 2026 saa 11:32
Yasuwe :

Urukiko rw’ubujurire rwa Leta muri Amerika ruzwi nka 9th Circuit, rwanzuye ko ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga bigomba kuburanishwa mu manza zisaga 3000, zivuga ko porogaramu zabyo z’imbuga nkoranyambaga zubatswe mu buryo bubata abana.

Ibigo byaregewe inkiko bya Meta, Google, TikTok, na Snapchat byagerageje guhagarika izi manza hakiri kare byishingikirije Ingingo ya 230 y’Itegeko rigenga imyitwarire mu itumanaho ryo mu 1996, ribirinda kuba byaryozwa ibyashyizwe ku mbuga zabyo n’abazikoresha.

Icyakora, urukiko rwanzuye ko iri tegeko ritagaragaza ko ibi bigo bidashobora gukurikiranwa mu nkiko ku birego by’uko imbuga zabyo zubatswe, ibyo bikaba bisobanura ko imanza zizakomeza.

Izi manza zishinja ibi bigo kuba nyirabayazana w’ibibazo by’ihungabana ry’ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko ku rwego rw’igihugu, byagejeje ku bwiyongere bw’indwara y’agahinda gakabije no kwiheba.

Usibye izi manza ziri mu rukiko ku rwego rw’igihugu, ibi bigo binahanganye n’izindi manza zisa na zo hafi 3300 ziri mu nkiko za leta zisanzwe.

Urukiko kandi rwatesheje agaciro ubusabe bwa Meta bwo gusubika urubanza rwayo rwihariye yarezwe n’abashinjacyaha bakuru ba za leta 29.

Ibi kandi bije bikurikira umwanzuro uherutse gufatirwa mu ntara ya New Mexico aho Meta yategetswe kwishyura miliyoni 567$ azafasha mu kigega cyagenewe ibikorwa byo guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe ku bakiri bato.

Muri Werurwe, inteko y’abacamanza yategetse Meta kwishyura miliyoni 375$ kubera kuyobya abakoresha serivisi zayo, mu gihe indi nteko yo yahaye impozamarira ya miliyoni 6$ umugore wavuze ko yabaswe n’imbuga za Instagram na YouTube akiri umwana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages