00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo z’u Rwanda zatanze serivisi z’ubuvuzi ku baturage bo muri Sudani y’Epfo ku buntu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 August 2026 saa 10:09
Yasuwe :

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bafatanyije na bagenzi babo bari muri ubu butumwa batanze serivisi z’ubuvuzi ku baturage batuye mu gace ka Diel, mu nkengero z’Uruzi rwa Nili muri Leta ya Upper Nile.

Ni serivisi z’ubuvuzi zatanzwe ku wa 3 Kanama 2026. Byakozwe mu gihe aba basirikare bari mu gikorwa gisanzwe cyo kugenzura uko umutekano wifashe mu Ruzi rwa Nili no mu bice byo mu nkengero zarwo.

Serivisi z’ubuvuzi zatanzwe zirimo gusuzuma no kuvura indwara zitandukanye zirimo malaria, kwita ku buzima bw’abana, gutanga ubukangurambaga ku buzima, ndetse n’izindi serivisi rusange z’ubuvuzi. Hanatanzwe imiti y’ibanze ku baturage ku buntu.

Umuyobozi w’agace ka Diel, Jacob Bith Wuor, yashimye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu ndetse n’ubuyobozi bwa UNMISS ku bufasha bw’ubuvuzi bwatanzwe mu gihe gikwiye.

Bith Wuor yashimye uburyo aba basirikare bahuza ibikorwa byo gucunga umutekano n’ibikorwa by’ubutabazi bigamije gufasha abaturage, avuga ko iki gikorwa kigaragaza ubufatanye n’ubwitange ku baturage ba Leta ya Upper Nile.

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri UNMISS Malakal, Lt Col Robert Rwagihungu, yavuze ko itsinda ry’abaganga ryajyanye n’abagenzura umutekano bityo baboneraho gutanga serivisi z’ubuvuzi zikenewe cyane ku baturage bafite ubushobozi buke bwo kugera ku mavuriro.

Lt Col Rwagihungu yagaragaje ko iki gikorwa kigaragaza ubushake n’ubwitange bw’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro na UNMISS mu kurinda abasivili no guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bafite ibyago byinshi batuye mu gace bakoreramo.

Iki gikorwa cyarushijeho gukomeza icyizere n’ubufatanye hagati y’abaturage n’abasirikare ba Loni bari mu butumwa bw’amahoro, kinagaragaza ubwitange bw’Ingabo z’u Rwanda, kinerekana uburyo ibikorwa by’ubufatanye hagati y’abasirikare n’abaturage bishobora kwinjizwa neza mu marondo asanzwe.

Ingabo z'u Rwanda zavuye abaturage bo muri Sudani y'Epfo
Abasirikare b'u Rwanda bahaye imiti abaturage bo muri Leta ya Upper Nile
Umusirikare w'u Rwanda ari gusuzuma umwana wo muri Sudani y'Epfo
Abaturage bo muri Sudani y'Epfo bashimye Ingabo z'u Rwanda zabahaye serivisi z'ubuvuzi ku buntu
Abasirikare b'u Rwanda batanze serivisi z'ubuvuzi muri Sudani y'Epfo bari mu gikorwa cyo kugenzura uko umutekano wifashe mu Ruzi rwa Nili
Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNMISS zishimirwa ubunyamwuga bwazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages