Ni yo kipe y’abatarabigize umwuga yitabiriye Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kiri kubera muri Amerika. Ihagarariye Umugabane wa Océanie.
Bluetooth ikomora izina ku mwami wa Denmark, King Harald “Bluetooth” Gormsson kubera uruhare rwe mu kunga abantu
Mu bihe by’impeshyi uburebure bw’umunara wa Eiffel mu Bufaransa buriyongera
Indimu zifitemo isukari nyinshi kurusha inkeri
Turi ku wa 8 Kamena 2026. Ni umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga inyanja. Ni n’Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibibyimba byo ku bwonko no gufasha ababirwaye. Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka 1994: Muri Ngororero ubwicanyi bwakorewe abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi ku bagabo b’Abatutsi. 2020: Uwari Perezida w’u Burundi, Petero Nkurunziza yishwe n’indwara y’umutima. 1929: Margaret Bondfield yagizwe Minisitiri w’Umurimo mu Bwongereza, aba umugore wa mbere ugeze muri guverinoma y’icyo gihugu. 2001: Umuyapani Mamoru Takuma yishe yishe ateye ibyuma abana umunani ku ishuri rya Osaka anakomeretsa abandi 15. 2023: Donald Trump yashinjwe ibyaba birimo gukoresha nabi inyandiko z’ibanga za Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu muziki 1974: Indirimbo ya Dolly Parton, “I Will Always Love You" yayoboye izikunzwe muri Amerika, iza kongera kujya kuri uwo mwanya nyuma y’imyaka 20 ubwo yasubirwagamo na Whitney Houston, aho yaninjiye mu ndirimbo z’ibihe byose zagurisjhijwe cyane. Uyu munsi mu muziki kandi ni italiki y’amavuko y’umuraperi Kanye West usigaye wiyita “Ye” udatana n’udushya aho yavutse ku munsi nk’uyu mu 1977. Abavutse 1925: Havutse Barbara Bush, madamu wa George Bush wabaye perezida wa 41 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 1984: Javier Mascherano wubatse ibigwi muri FC Barcelone no mu ikipe y’igihugu ya Argentine. Abapfuye 1998: Sani Abacha wabaye perezida wa Nigeria. 2009: Hapfuye Omar Bongo wamaze imyaka irenga 40 ari perezida wa Gabon.
Turi ku wa 8 Kamena 2026.
Ni umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga inyanja.
Ni n’Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibibyimba byo ku bwonko no gufasha ababirwaye.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Muri Ngororero ubwicanyi bwakorewe abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi ku bagabo b’Abatutsi.
2020: Uwari Perezida w’u Burundi, Petero Nkurunziza yishwe n’indwara y’umutima.
1929: Margaret Bondfield yagizwe Minisitiri w’Umurimo mu Bwongereza, aba umugore wa mbere ugeze muri guverinoma y’icyo gihugu.
2001: Umuyapani Mamoru Takuma yishe yishe ateye ibyuma abana umunani ku ishuri rya Osaka anakomeretsa abandi 15.
2023: Donald Trump yashinjwe ibyaba birimo gukoresha nabi inyandiko z’ibanga za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu muziki
1974: Indirimbo ya Dolly Parton, “I Will Always Love You" yayoboye izikunzwe muri Amerika, iza kongera kujya kuri uwo mwanya nyuma y’imyaka 20 ubwo yasubirwagamo na Whitney Houston, aho yaninjiye mu ndirimbo z’ibihe byose zagurisjhijwe cyane.
Uyu munsi mu muziki kandi ni italiki y’amavuko y’umuraperi Kanye West usigaye wiyita “Ye” udatana n’udushya aho yavutse ku munsi nk’uyu mu 1977.
Abavutse
1925: Havutse Barbara Bush, madamu wa George Bush wabaye perezida wa 41 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1984: Javier Mascherano wubatse ibigwi muri FC Barcelone no mu ikipe y’igihugu ya Argentine.
Abapfuye
1998: Sani Abacha wabaye perezida wa Nigeria.
2009: Hapfuye Omar Bongo wamaze imyaka irenga 40 ari perezida wa Gabon.
Facebook