Umucamanza yavuze ko impamvu isomwa ry’uru rubanza ari uko hari ibikiri gusesengurwa n’urukiko ndetse no kuba sisteme bakoresha muri iyi minsi yarahuye n’ibibazo ntibabone umwanya wo gusesengura neza uru rubanza. Yavuze ko rwimuriwe tariki ya 10 Nyakanga 2026.
Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa tariki ya 20 Gicurasi 2026 nyuma y’uko Mukakibogo atishimiye imikirize y’urubanza rwaburaniwe mu rukiko rw’ibanze rwa Kabarondo.
Mukakibogo Veronique arega abantu icumi kumugira mu butaka bakabwita ubwabo. Muri abo bantu harimo Gakwaya Etienne wahoze ari kosenye, akaba amushinja gutanga ubu butaka yitwaje ko ab’iwabo bose bari barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubu butaka buri kuburanwa buherereye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Kabura mu Murenge wa Kabarondo, bivugwa ko iyi sambu irenga hegitari.
Ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yatangiraga mu 1994, umuryango wa Mukakibogo Veronique warishwe aba ari we usigara. Uyu mubyeyi yihishe kure ndetse aza no kujya i Burundi ku buryo abaturanyi babo bari baziko yapfuye. Nyuma yaje guhunguka asanga umugabo wari Kosenye wa Segiteri Kabura witwa Gakwaya Etienne ari we wasigaye acunga ya masambu yose y’iwabo.
Mukakibogo agarutse bamweretse ya masambu yose anemerera uwo mugabo wayacungaga gukomeza kuyahingamo we ajya kwiturira i Kabarondo mu Mujyi. Ubwo serivisi zo kubaruza ubutaka zatangiraga, Gakwaya yabwiye Mukakibogo ko isambu zose yazimubarujeho, ibyangombwa birasohoka agira ngo koko isambu zose zimwanditseho.
Nyuma Mukakibogo yatahuye ko Gakwaya atigeze amubaruzaho ubutaka bwose, ahubwo hari ubwo yamunyanganyije, anatuzamo imiryango icumi. Kuva ubwo batangira kuburana bahera mu Mudugudu kuzamuka kugeza ubwo bageze mu nkiko.
Muri iyo miryango icumi hari abavuga ko ubwo butaka ari gakondo y’ababyeyi babo abandi bakavuga ko babubonye ari uko bazunguye ababyeyi babo.
Gakwaya Etienne we yireguye avuga ko ubwo butaka yabuguze mu 2003, ubundi abugura mu 1978 nyuma y’umwaka umwe ahita arongora afatanya n’umugore we kubuhinga. Yagaragaje ko icyo gihe ababyeyi ba Mukakibogo bari bagihari kandi ari abaturanyi beza nta mpamvu yari afite yo kubatwarira ubutaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!