Mu myaka 10 ishize, Mayweather yari umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi, ndetse baninjiza agatubutse kurenza abandi, abifashijwemo n’umukino w’iteramakofe ndetse n’irindi shoramari rye ryo ku ruhande.
Gusa kugeza ubu ari gushinjwa icyaha cy’ubwambuzi no gutanga sheki itazigamiye yakoze mu 2024, ubwo yifuzaga kugura isaha y’agaciro igura ibihumbi 200$.
Ku wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026, ni bwo Mayweather yagombaga kujya kwitaba urukiko rwa Las Vegas Justice Court, ariko ntiyajyayo yoherezayo umunyamategeko we kugira ngo yumve ibyaha umukiliya we aregwa.
Ibiro by’ubushinjacyaha byo mu gace ka Clark County muri Leta ya Nevada muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byamubwiye ko yarezwe muri Mata uyu mwaka, ashinjwa ubujura n’uburiganya.
Ni ibyaha yakoze mu Ukuboza 2024, ubwo yashyiraga amafaranga kuri sheki ya banki yitwa Wells Fargo Bank ayiha ikigo cyitwa Gold and Beyond, gicuruza ibikoresho bihenze.
Icyo gihe, uyu mugabo w’imyaka 49 yashyizeho ibihumbi 200$ (297.105.200 Frw), nyamara ntabwo kuri konti ye iri muri iyi banki yariho amafaranga angana atyo.
Biteganyijwe ko azitaba urukiko muri Nzeri 2026, kugira ngo yiregure kuri ibi byaha.
Ibi birego byiyongereye ku bindi uyu mugabo ashinjwa birimo kutishyura ubukode bw’inzu yabagamo mu Mujyi wa New York n’ibyo kutishyura imwe mu mikufi yari atunze.
Gusa na we yajyanye mu mategeko uwahoze areberera inyungu z’imitungo ye, amushinja kunyereza umutungo we no kuterekana imikoreshereze y’amafaranga.
Mayweather yari yarahagaritse gukina umukino w’iteramakofe, ariko yavuze ko muri uyu mwaka agomba kongera gukinira mu Bugereki, mu mikino yiswe “Battle of the Legends’ iteganyijwe ku wa 27 Kamena.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!