Abimukira u Rwanda rwakiriye barimo 85 bakomoka muri Sudani, igihugu kimaze imyaka mu ntambara.
Harimo kandi 66 bo muri Eritrea, babiri bo muri Ethiopia na 12 bo muri Sudani y’Epfo. Bakirwa ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi.
Abava muri Libya ni ababa bashaka kujya i Burayi bakoresheje ubwato, bakanyura mu nyanja ya Méditerranée. Abenshi bashaka kuhambukira nta byangombwa baba bafite, bamwe batangira urugendo ntibanagereye bakagwa mu nyanja.
Bakirwa binyuze muri Emergency Transit Mechanism, ETM, gahunda ya HCR igamije gushakira impunzi zo muri Libya aho zaba by’agateganyo mu gihe ikizishakira uburyo burambye zifashwamo.
Ubutumwa Minema yashyize kuri X bugira buti “U Rwanda rukomeye kuri gahunda yo guha ubuhungiro ababukeneye.”
Kuva mu 2019, u Rwanda rwakiriye impunzi n’abimukira bashaka ubuhungiro barenga 3.000 bavuye muri Libya. Abagera kuri 2.623 muri bo babashije koherezwa mu bihugu bibakira.
Ibihugu byakiriye cyane impunzi n’abimukira bashaka ubuhungiro bavuye mu Rwanda harimo Canada, Finlande ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!