Ibi byagaragaye kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kamena 2026, kuko Spotify yasohoye raporo igaragaza urutonde rw’indirimbo zo mu Gifaransa zakunzwe cyane hanze y’u Bufaransa mu 2025.
Ku ikubitiro, indirimbo ya Stromae yitwa "Ma Meilleure Ennemie" yaje ku mwanya wa mbere muri izi ndirimbo bitewe n’uko yumviswe cyane ku Isi by’umwihariko igakundwa cyane mu bihugu nk’u Buhinde na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
“Ma Meilleure Ennemie” ni indirimbo Stromae yakoranye na Pomme ikaba yarifashishijwe muri filime y’uruhererekane ya “Arcane”.
Izindi ndirimbo za Stromae ziri ku rutonde rw’icumi zakunzwe cyane kurusha izindi ku Isi ni “Alors on danse (Radio Edit)” iri ku mwanya wa gatanu ndetse na “Papaoutai” yabaye iya cyenda nyuma yo kongera kwigarurira amarangamutima ya benshi ubwo yasubirwagamo hifashishijwe AI.
Indirimbo “Je te laisserai des mots” ya Patrick Watson iri mu icumi hamwe na “Dernière danse” ya Indila, “Vois sur ton chemin” ya Bennet, “Est-ce que tu m’aimes? - Pilule bleue” ya Gims. “Roi” ya Videoclub, Adèle Castillon na Mattyeux, “Ninao” ya Gims, na “Copines” ya Aya Nakamura.
Muri rusange iyi raporo yagaragaje ko umuziki wo ukozwe mu Gifaransa wakomeje gutera imbere ukumvwa cyane kuri Spotify dore ko wagize izamuka rya 134% mu myaka itanu ishize. Hagaragaye n’izamuka ry’uyu muziki ringana na 14% kuva mu 2024.
Byatewe n’uko uyu muziki wigaruriye abafana mu bihugu nk’u Buhinde, Misiri, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage, u Buholandi, u Bwongereza, Indonesia na Espagne.
Hiyongeraho kuba Igifaransa kivugwa kikanumvwa n’abo muri Quebec, intara nini yo muri Canada, bityo bagakunda ubwoko bw’uyu muziki.
Uyu muziki unafite abandi bahanzi wungutse bo muri Afurika. Abo bahanzi ni nka Magic System, Himra, Tiken Jah Fakoly, Didi B na Toumani Diabaté. Bari mu bahanzi bafite indirimbo zakunnzwe no hanze ya Afurika nk’uko iyi raporo ibigaragaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!