00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pelosi yashinje Trump guhombya Amerika ku bibazo Obama yakemuje inzira y’amahoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 June 2026 saa 05:58
Yasuwe :

Nancy Pelosi wabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yanenze ubutegetsi bwa Trump bwishoye mu ntambara “igamije kubuza Iran gukora intwaro za nucléaire” nyamara ku butegetsi bwa Barack Obama byaragezweho binyuze mu masezerano y’amahoro.

Mu 2015 ku butegetsi bwa Barrack Obama Amerika yagiranye amasezerano na Iran arimo ibyerekeye gusenya bimwe mu bigize porogaramu ya nucléaire yayo no kwemera igenzura mpuzamahanga rihoraho, mu gihe Amerika yo yagombaga gukuriraho Iran ibihano by’ubukungu yayifatiye.

Gusa aya masezerano ntiyatinze kuko Donald Trump wamusimbuye akijya ku butegetsi yahise akuraho hagunda nyinshi za Obama harimo n’aya masezerano yagiranye na Iran.

Nancy Pelosi wabaye Perezida w’Umutwe w’Abadepite muri Amerika kuva mu 2019-2023 yavuze ko Perezida Obama yashoboye kugera ku masezerano yatumye Iran idatunga intwaro za nucléaire.

Ati “Kuba uyu Mukuru w’Igihugu [Trump] yarayasenye, ndagaruka ku byo Aba-Republicains bavuze, ni ugutsindwa niba tugomba gutanga miliyari 300 $ yo gusana ibyangijwe n’intambara, kongera gukuraho ibihano ku bucuruzi bwa peteroli, kureka gufatira amafaranga yabo muri za banki yagombaga gufatirwa, ni impano ziteye isoni nyamara zidakemura impungenge abantu bagaragaje ku masezerano ya Iran ku bwa Obama, bavuga ko atakemuye ikibazo cya missile balistique kandi n’aya ntagikemura.”

Biteganyijwe ko Amerika na Iran bizashyira umukono ku masezerano ku wa 19 Kamena 2026, arimo ingingo zo guhagarika intambara no kutazongera kugabanaho ibitero, gufungura inzira ya Hormuz, kwishyura nibura miliyari 300$ z’ibyangijwe n’intambara muri Iran kudakomeza gahunda yo gukora intwaro za nucléaire n’ibindi.

Pelosi yavuze ko amasezerano ya mbere yari meza ariko yaba ay’ibanze n’azaganirwaho mu minsi 60 nyuma yo guhagarika intambara ya Iran yose ari igihombo kuri Amerika.

Ati “Twashwanyaguje amasezerano ameze neza, tujya mu ntambara, turatsindwa, ubuzima bw’Abanyamerika burahagendera, kandi ni ikintu kiri gutwara amafaranga y’abasora, amafaranga menshi yiherewe Iran.”

Intambara ya Amerika na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, ihitana benshi mu bayobozi ba Iran barimo n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei.

Nancy Pelosi yavuze ko amasezerano Amerika igiye kugirana na Iran ari igihombo gikomeye ugereranyije n'ayo ku butegetsi bwa Obama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages